Indege Irimo Abantu 133 Yakoze Impanuka

Mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Bushinwa hazindutse habera impanuka y’indege ya Boeing -737 yari irimo abagenzi 133 ariko nta makuru aratangazwa ku bayiguyemo.

Ni iy’ikigo gitwara abantu n’ibintu mu ndege kitwa China Eastern Airlines.

Impanuka yabereye mu nkengero z’ahitwa Wuzhou mu Ntara ya Guangzi.

Ikizere cy’uko hari uwarokotse iriya mpanuka ni gito kubera ko ikirangiza kuba hatse umuriro mwinshi nk’uko televiziyo ya Leta y’u Bushinwa yitwa CCTV( China Central Television)yabitangaje.

- Advertisement -

Icyakora hari itsinda ry’abatabazi ryoherejwe aho yabereye ngo rirebe niba hari abarokotse.

Iriya ndege yari avuye mu Mujyi wa Kumming ijya ahitwa Canton ni mu bilometero 1,300.

Ni inkuru igikurikiranwa…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version