Umujyi Wa Kigali Mu Gukuraho Kiosques Ngo Ntibiri Mu Kwitegura CHOGM

Kuri uyu wa Mbere Taarifa yasanze hari abakozi b’Urwego rwunganira mu by’umutekano w’Akarere,DASSO, bari gukura Kiosque ya MTN hamwe muho yari imaze igihe.

Umwe mubafite Kiosque wimuwe aho yakoreraga yatubwiye ko bibabaje kuko byakozwe bitunguranye, ko byari bube byiza iyo babimenyeshwa kare, bakabyikuriraho.

Ati: “ Sinanze kumvira amabwiriza ya Leta ariko iyo ibintu bije bitunguranye, bigakorwa huti huti, birababaza. Ibyiza ni uko bajya batumenyesha hakiri kare tukabyikuriraho bakatubwira aho tubijyana.”

Uyu mubyeyi avuga ko bituma hari bimwe mu bicuruzwa byabo byangirika.

- Advertisement -

Umwe mu bakozi basanzwe bakorera ku Biro by’Umujyi wa Kigali yabwiye Taarifa ko kiriya gikorwa kimaze igihe, ngo kikaba kiri gukorwa mu rwego rwo gukura ibyapa na za Kiosques ahantu avuga ko ‘habangamye.’

Ahari mu ibara ry’umuhondo hakuwe kiosk

Ahabangamye avuga ko ari ahantu habangamira abahisi n’abagenzi  cyangwa ngo biriya bikoresho by’ubucuruzi(kiosks n’ibyapa byamamaza), bikaba byarashyizwe aho babisanze mu buryo butakurikijwe amategeko.

Ntibiri gukorwa kubera CHOGM…

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire Dr Mérald Mpabwanamaguru yabwiye Taarifa ko bitari gukorwa mu rwego rwo guca akajagari mu rwego rwo kwitegura CHOGM.

CHOGM iyi ni Inama iri gutegurwa mu Rwanda izakira Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bivuga Icyongereza CHOGM izaba muri Kamena, 2022.

Dr Mpabwanamaguru mu butumwa bugufi yahaye Taarifa yagizer ati: “ Turi gukuraho kiosks n’ibyapa byamamaza. Ntabwo turi kubikora mu rwego rwa CHOGM ahubwo ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa  amategeko kuko buri kintu mu Mujyi wa Kigali kigomba kuba mu mwanya wacyo hakurikijwe ibyo igishushanyo mbonera giteganya.”

Dr Mérald Mpabwanamaguru yabwiye Taarifa ko bitari gukorwa mu rwego rwo guca akajagari mu rwego rwo kwitegura CHOGM.( Photo@Kigali Today)

N’ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko gukuraho ibyapa na kiosks bitari mu rwego rwo kwitegura CHOGM ahubwo ari ugukurikiza igishushanyo mbonera, buri kintu cyose kikaba mu mwanya wacyo, umuntu yakwibaza niba ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali hari ahagenewe ‘kiosks.’

Umuturage wo muri Kacyiru ati: “ Uzaba ureba ko CHOGM nirangira bazazigarura! Biriya ni mu buryo bw’uko buri muyobozi akuraho ibidakurikije isuku aho ayobora kubera CHOGM…”

Hagati aho, hari amafoto yatangajwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro yerekana hashyirwaho ahantu hagenewe kujugunywa imyanda handitseho CHOGM.

Ni igikorwa cyo kubaka biriya bikorwaremezo cyagizwemo uruhare n’inzego z’Akarere harimo DASSO na Polisi.

Muri Masaka ya Kicukiro ho batangiye gushyiraho ibikorwa remezo byanditseho CHOGM
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version