Indege Ya Congo Airways Yagonganye Na Moto

Mu buryo butamenyerewe, indege y’ikigo Congo Airways yagonze moto ku kibuga cy’indege cya Loano i Lubumbashi, ndetse amafoto agaragaza ko ipine y’indege yahise itoboka.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu 19h15’, ubwo indege yo mu bwoko bwa Bombardier Q 400 yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege i Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubwikorezi n’imiyoboro y’itumanaho rigira riti “Ubwo yari irimo kugwa ku kibuga, indege yagonze umumotari wambukiranyaga inzira yayo, yangiza ibintu byinshi.”

Iyo ndege yari itwaye abagenzi 18 n’abakozi 5 bo mu ndege, iturutse i Mbuji-Mayi.

Hari amakuru ko uwari utwaye iyo moto ari umusirikare, nubwo bitaramenyekana niba akorera kuri icyo kibuga.

Ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe hahise hatangizwa iperereza ngo hamenyekane inkomoko y’ayo makosa.

Hahise hatumizwa inama y’igitaraganya kuri uyu wa 15 Kanama saa yine, i Kinshasa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version