Indege Z’Intambara Za Mali Na Burkina Faso Zambariye Urugamba

Mu gihe ibihugu bigize ECOWAS bivuga ko isaha iyo ari yo yose bishobora gutera Niger, ibihugu bituranye kandi biyishyigikiye ari byo Burkina Faso na Mali byayoherereje indege z’intambara ku mipaka ibihuza na Niger ngo bizayitabare.

Ni igikorwa cyo kwereka abafashe ubutegetsi b’i Niamey ko Ouagadougou na Bamako babashyigikiye kandi ko intambara nitangira bazabatera ingabo mu bitugu.

Televiziyo y’igihugu ya Niger niyo yaraye itangaje ko hari indege( itavuga umubare) zageze ku mipaka ibigabanya na Niger ziturutse muri Burkina Faso na Mali.

Iriya televiziyo ivuga ko ziriya ndege ari izo mu bwoko bwa Super Tucano.

Hagati aho hari abasirikare bagera cyangwa barenga 5000 batangiye kwegera aho bazatangiriza intambara kuri Niger.

Ngo ntiharimo abo Nigeria iteganya gutanga.

Abasirikare bamaze gukusanywa ni abo muri Bénin, Côte d’Ivoire, Sénégal na Guinée-Bissau.

N’ubwo amakuru ari uko kugeza ubu abivuga, ku rundi ruhande nta makuru arambuye ku mitegurirwe y’iriya ntambara.

Abagaba b’ingabo zateguriwe iriya ntambara ntacyo baratangariza itangazamakuru mpuzamahanga.

RFI iherutse kwandika  ko hari abasirikare bamwe ba CEDEAO bamaze kwegerezwa imipaka ya Bénin na Nigeria ikora kuri Niger.

Ikindi kivugwa kugeza ubu ni uko buri gihugu mu bizatanga bariya basirikare kigomba no gutanga ingengo y’imari izakoreshwa byibura mu minsi 90 ya mbere y’intambara.

Ngo iriya ntambara nimara iminsi irenze 90, CEDEAO niyo izajya yishyura fagitire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version