Indi Ntambara Y’Ubukungu Hagati Ya Uganda Na Kenya

Ubutegetsi bw’i Kampala bwarangije gushyiraho urutonde rw’ibicuruzwa bwo muri Kenya budashaka ko bikandagira ku isoko rya Uganda. Birimo ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu nganda ndetse n’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi byatunganyirijwe mu nganda.

Iyi ntambara y’ubukungu hagati y’ibi bihugu ije nyuma y’uko Kenya nayo ifashe ibyemezo byo gukumira ko ibikorerwa muri Uganda biba byinshi ku isoko rya Nairobi.

Inama y’Abaminisitiri muri Uganda yaraye yemeje ko ingamba zo gukumira bimwe mu bicuruzwa bikorerwa muri Kenya zitangira gushyirwa mu bikorwa, ariko iki cyemezo kikaba cyari kimaze igihe gihura n’imbogamizi z’uko Perezida Museveni atari agishyigikiye.

Minisitiri Rebecca Kadaga

Minisitiri wa Uganda ushinzwe imikoranire yayo n’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba Madamu Rebecca Kadaga yavuze ko Inama y’Abiminisitiri yategetse Minisitiri w’ubuhinzi gukora urutonde rw’ibiribwa cyangwa ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi bitagomba kwinjira muri Uganda biturutse muri Kenya.

- Advertisement -

Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri risaba Minisitiri w’ubuhinzi kuba yatangaje ruriya rutonde ‘vuba bishoboka.’

Kadaga ati: “ Twarihanganye bihagije, igihe kirageze ngo natwe twihimure kuri Kenya. Turashaka gukora k’uburyo Kenya izabona ko ibyo idukorera nayo bayibikoreye byayishegesha!”

Amakimbirane mu by’ubukungu hagati ya Kampala na Nairobi si ay’ ejo…

Kenya na  Uganda bisa n’ibihora mu makimbirane mu by’ubucuruzi.

Amakimbirane muri uru rwego yaherukaga mu Ukuboza, 2019 ubwo Kenya yakomanyirizaga amata yitwa Lato atunganyirizwa muri Uganda.

Umwaka wakurikiyeho ni ukuvuga muri Nyakanga, 2020, Kenya yarongeye ikomanyiriza isukari ya Uganda, ibikora nta gihe kinini gishize hasinywe amasezerano yo kongera ibyo Uganda yoherezaga muri Kenya.

Nk’aho iryo komanyirizwa ridahagije, Kenya ntiyarekeye aho ahubwo yahise ibuza n’inkoko cyangwa amagi biva muri Uganda kwinjira ku isoko ryayo.

Kenya yanze ko hagira inkoko cyangwa igi biva muri Uganda bikagera ku isoko ryayo

Ubu nta nkoko cyangwa igi bishobora kuva muri Uganda bikinjira muri Kenya mbere y’uko igihe kireshya n’umwaka kirangira.

Abashinzwe ubukungu muri Kenya bavuga ko ibikorerwa muri Uganda biba butujuje ubuziranenge, bityo ko babikumira ku isoko ryabo kugira ngo bidahumanya abaturage bayo.

Mu Ugushyingo, 2021 itsinda ry’abayobozi muri Kenya ryasubitse uruzinduko rw’akazi ryari bugirire i Kampala hagamijwe kuganira na bagenzi babo uko ikomanyirizwa ry’amata n’isukari byo Uganda ryakurwaho.

Muri iyi ntambara, Uganda niyo ihakubitirwa kuko Kenya nicyo gihugu cya mbere muri aka karere  Uganda yoherezamo ibyo ikora.

The East African yanditse ko umwaka wa 2020 warangiye Kenya yohereje muri Uganda ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 673.66 $ mu gihe Uganda yoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 465.55$.

Ibi bivuze ko Uganda ariyo ihomba kuko ku isoko ryayo hari ibicuruzwa byinshi biva i Nairobi kurusha uko wasanga i Nairobi  ibicuruzwa byinshi biva i Kampala.

Muri Werurwe Leta ya Kenya yahagaritse itumizwa ry’ibigori bya Uganda, ivuga ko igenzura ryakozwe ryerekanye ko bihumanye ku buryo bidakwiriye kuribwa.

Mu ibaruwa icyo gihe  yanditswe n’umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa muri Kenya, Kello Harsama, yamenyesheje Komiseri ushinzwe za gasutamo mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro cya Kenya ko bamaze iminsi bagenzura ibiribwa bitumizwa mu mahanga byinjira muri Kenya.

Ikomeza iti “Ibyavuye mu igenzura byagaragaje ko ibigori byatumijwe muri Uganda [na Tanzania] birimo mycotoxin iri hejuru cyane, irenze igipimo gishobora kwihanganirwa.”

Abakurikirana uko ikibazo hagati y’ibi bihugu byombi gihagaze, bavuga ko ingaruka zabyo ari iz’igihe kirekire kandi zizagera no ku bindi bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EAC, kuko byihurije mu isoko rimwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version