Abitabira Imurikagurisha Mpuzamahanga i Gikondo Basezeranyijwe Umutekano Usesuye

Mu Mujyi wa Kigali haraye hatangijwe imurikagurisha mpuzamahanga ryaherukaga mu mwaka wa 2019. Ubwo ryafungurwaga kuri uyu wa Kabiri, Polisi y’u Rwanda yasezeranyije abaryitabiriye umutekano usesuye.

Umuvugizi wayo Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko abantu bose bazitabira ririya murikagurisha bagomba kumva ko batekanye ariko bakibuka no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ni imurikagurisha ribaye ku nshuro ya 24, rikaba ngarukamwaka.

Mu mwaka wa 2020 ntiryabaye kubera icyorezo cyacaga ibintu ku isi muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko.

- Advertisement -

Ubwo iry’uyu mwaka ryafungurwaga, kuri uyu wa Kabiri tariki 14, Ukuboza, 2021, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Madamu Béatha Habyarimana yabwiye abaryitabiriye ko barihawemo ikaze.

Yari ari kumwe na Perezida w’Urugaga nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo, PSF, Bwana Robert Bapfakurera hamwe na mugenzi uyobora urugaga nk’uru rwo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo Hamisi Diussa Sola.

Hari kandi n’uyobora uru rugaga muri Mozambique witwa Gil Bires.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Béatha Habyarimana yashimiye itsinda ryaturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Mozambique, baryitabiriye ku nshuro ya mbere.

Yavuze ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza no gucuruza ibikorerwa iwabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabwiye abitabiriye ririya murikagurisha ko Polisi izakora uko ishoboye kose bagatekana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera

Ati: “Polisi y’u Rwanda ifite uburyo bushoboka bwose bwo gutuma iri murikagurisha riba mu ituze, si iri ryonyine kuko n’iriheruka ryagenze neza ndetse n’ibindi byose nta kibazo. Hano mu imurikagurisha Polisi ihafite abapolisi bashinzwe gukemura ikibazo cy’umutekano cyahavuka. Turakangurira buri muntu wese uri muri iri murikagurisha gutuza kandi bakumva bisanzuye bagakora imirimo yabo neza.”

Imurikagurisha nk’iri ryabaye ku nshuro ya mbere mu mwaka wa  1998. Ryitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Iry’uyu mwaka rizarangira tariki  25 Ukuboza 2021.

Mu rwego rwo kugabanya ibyago by’uko hagira uwanduza undi COVID-19, kwemererwa kwinjira mu imurikagurisha riri kubera i Gikondo, bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho umuntu abona tike imwinjiza binyuze kuri telefoni ye.

I Gikondo aho ribera hashyizwe isuzumiro rya COVID-19, abaje muri ririya murikagurisha bakabanza gupimwa kiriya cyorezo.

Ikindi ni uko bapimwa ku buntu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version