Byagenze Gute Ngo CIMERWA Yungukire Aho Benshi Bahombeye?

Ubwo byasaga n’aho icyizere cy’ejo hazaza cyari cyarayoyotse, abantu batazi uko ejo bazaramuka, ntibyari byoroshye kumva ko hari umuntu cyangwa ikigo cyakungukira mu bibazo nk’ibyo nk’uko byagenze kuri CIMERWA Plc!

Inkuru Taarifa yacukumbuye yerekana amayeri ubuyobozi bwa kiriya kigo bwakoresheje ngo cyunguke mu gihe ibindi bigo byinshi byaririraga mu myotsi.

Ubwo ibigo byinshi byari byatakaje uburyo bwo gukora ngo byunguke kubera ingamba Leta yari yafashe harimo na Guma mu rugo, CIMERWA Plc yo yabigiriyemo amahirwe, ishaka uburyo bwo gukomeza gukora kandi cyane kugira ngo yunguke ndetse n’imishinga migari y’ubwubatsi Leta y’u Rwanda yari yaratangiye ntidindire.

Abahanga ba CIMERWA baricaye bishyiriraho intego z’uko iki kigo kigomba kunguka miliyari Frw 63.7, aya akaba angana na 7% by’urwunguko rwayo mu mwaka wa 2020.

- Advertisement -

Ni amafaranga angana n’inyungu ya miliyari 4.2 imisoro yose yishyuwe.

Ikindi ni uko uko no  ku isoko ry’imari, CIMERWA Plc naho itahombye mu gihe ibindi bigo n’abantu ku giti cyabo bitari byizeye ko bizahivana amahoro.

Umuyobozi wa CIMERWA Plc witwa Albert Kipkemoi Seigei aherutse kutubwira ko rimwe mu mabanga yafashije ikigo cye kwitwara neza mu bihe abandi bari bitangiriye itama ari uko imigabane yabo ku isoko ry’imari itigeze ihomba.

Abasomyi bacu bumva Icyongereza tubararikiye kuza kumva ikiganiro kirambuye ubwanditsi bwa Taarifa bwagiranye na Albert Kipkemoi Seigei ku mpera y’iyi nkuru.

Albert Kipkemoi Seigei ati: “ Ni byiza rwose kwishimira ko imari yacu ku isoko ry’imari mu Rwanda yihagazeho ikaba yaraduhaye urwunguko.”

Indi  ngingo avuga yatumye ikigo cye cyunguka ni uko abakozi bacyo bahawe umukoro wo gukoresha neza amahirwe y’ubucuruzi bari bahawe n’ingaruka za kiriya cyorezo kugira ngo bakore cyane bagamije kuzatuma imibereho ya bagenzi babo ni ukuvuga Abanyarwanda, izaba myiza igihe ibintu bizaba bisubiye mu buryo.

Ibi kandi byagezweho kuko ubwo abantu bari bari muri Guma mu Rugo, Guma mu Mujyi, Guma mu Karere cyangwa Guma mu Ntara, ibigo by’ubwubatsi( inzu, imihanda, ibiraro, amashuri, ibitaro, imidugudu y’icyitegererezo…) byakomeje akazi kandi bigenda neza.

Iyo CIMERWA Plc itaza gukomeza gukora, ubu hari amajyambere Abanyarwanda baba batarageraho kubera kudindira k’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo byoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Seigei ati: “Nimvuga ko twungutse ntimuzumve ko twe COVID-19 itatugizeho ingaruka. Gusa twashoboye guhangana nazo bitugirira akamaro ndetse n’u Rwanda muri rusange.”

Umuyobozi wa CIMERWA Plc witwa Albert Kipkemoi Seigei

Nk’uko byagenze no ku bindi bigo, ubwo COVID-19 yari ikaze mu gihugu igarika ingogo, na CIMERWA Plc yahuye n’ingaruka zabyo gusa ubuyobozi bwayo buvuga ko bwashyizeho imikorere yatumye amafaranga yayo adatagaguzwa mu bikorwa bitunguka bituma izigama ugereranyije n’uko byagenze mu mwaka wabanje(2019-2020) ndetse no mu mwaka wa 2021 ugeze ku mpera zawo.

Albert Kipkemoi Seigei yatubwiye ko mu rwego rwo kwirinda gukoresha inkwi nyinshi mu gutwika amabuye ashongeshwa agahinduka sima, bahisemo gushaka ubundi buryo budahenze kandi butangiza ibidukikije bwo kubikora.

Ati: “ Ubusanzwe ibiduhenda hano ni ingufu dukoresha dutunganya sima, kugura ibikoresho bishya no gusana ibisanzwe bihari ndetse no gukora k’uburyo tugabanya ibyotsi byangiza ikirere, ibyo twita clinker factors.”

Kiriya kigo cyasanze kugira ngo gikomeze kunguka, ari ngombwa ko cyongera sima gikora kigashaka uko kiyohereza hanze nyuma yo guhaza isoko ry’abayifuzaga mu Rwanda.

Ubuyobozi bwacyo kandi bwahanze ijisho ku bashinzwe amasoko yacyo kugira ngo batarekura amafaranga bagura ibintu bitari ngombwa ni ukuvuga amavuta y’ibinyabiziga bijya ahantu hatihutirwa, ibyuma byo gusimbuza ibindi kandi wenda bigikora n’ibindi bintu byari guhombya ikigo.

Umuyobozi wacyo ashimira bagenzi be bagize Inama y’Ubutegetsi  bamubaye hafi bakamucyebura aho babonaga ko ari ngombwa, ubundi bakamutera inkunga y’ibitekerezo kugira ngo akomereze mu mujyo mwiza.

Avuga ko no mu bihe bigoye kurusha ibindi, abakozi be muri rusange n’abagize Inama y’Ubutegetsi by’umwihariko birinze guhahamuka ngo batakaze icyerekezo ahubwo barashikama barakora kandi ngo byagenze neza.

Muri ibyo bihe yita ko byari bigoye cyane, ni nabwo CIMERWA Plc yagombaga kwishyura imisoro imwe n’imwe ya za Banki.

Birumvikana ko gutekereza umusoro wa Banki ubwabyo bihangayikisha ariko iyo hiyongereyeho kutabona aho amafaranga azava mu buryo bworoshye, umuhangayiko urushaho kuremerera uwariye umwenda.

Hagati aho, ubuyobozi wa CIMERWA Plc burishimira ko ibintu biri gusubira mu buryo gahoro gahoro.

Umuyobozi wayo yatubwiye ati: “ Ubu dufite agahenge gaterwa n’uko ibintu biri gusubira mu buryo gahoro gahoro, iki cyorezo kikagenza amaguru macye. Twaganiriye na Banki dufitiye imyenda twumvikana uko igomba kwishyurwa kandi tubona ko bizagenda neza.”

Umwaka w’imari wa 2020 wabaye mubi ku Rwanda k’uburyo umusaruro mbumbe w’uriya mwaka wagabanutse ugera muri -3 %.

Kubera ko CIMERWA Plc aricyo kigo kinini mu Rwanda gikora sima irugenewe ariko ikanagurishwa hanze yarwo, iki kigo cyasanze hari ingamba kigomba guhuza kugira ngo kitazatembagazwa n’ingaruka za COVID-19.

Abahanga mu bukungu bw’u Rwanda batangaza ko mu mwaka wa 2020 bwagendaga intambike, butazamuka.

Bwaratambitse bugeze aho buranamanuka!

CIMERWA Plc yasanze ko kugira ngo ikomeze guhagarara yemye mu bucuruzi bwayo ari ngombwa kwagura aho yajyanaga sima bityo itangira kuyohereza i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse iza no kuyigeza i Bukavu.

Ibi byatumye imari yavaga ku byo yoherezaga hanze izamuka iva kuri 15% igera kuri 19% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wabanje.

Ku isoko ry’imbere mu Rwanda, CIMERWA Plc yakomeje kohereza sima mu mishinga migari irimo n’umushinga wa karundura wo  kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Ejo hazaza…

Nyuma y’urwunguko twavuze haruguru, ubuyobozi bwa CIMERWA Plc buvuga ko intego ari ugukomeza guha u Rwanda n’amahanga aruturiye sima icyenewe kugira ngo imishinga y’abikorera ku giti cyabo cyangwa iterwa inkunga na za Leta itadindira.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko ibi bizagerwaho binyuze mu mikorere ihamye y’Inama y’Ubutegetsi ya CIMERWA Plc n’ubuyobozi bwayo.

Abakozi ba ruriya ruganda bafite intego yo gukomeza gukora neza nk’uko bimeze muri iki gihe kuzageza byibura mu mwaka wa 2024, ubwo bazicara bagashyiraho izindi ntego z’icyerekezo cyabo.

Hagati aHo intego yabo ni ukunguka, bakishyura imyenda kandi bagakomeza gukora neza.

Bavuga kandi ko gukora neza bijyana no gukorana neza n’abakiliya bakabafasha kugera aho CIMERWA Plc ikorera bakareba uko sima bakoresha ikorwa.

CIMERWA Plc ikora sima ikomeye kandi iri mu ngeri zitandukanye.

Hari iyo yakoze yise SURE CIMENT ikoreshwa mu bwubatsi bw’ubwoko hafi ya bwose, umufuka wayo w’ibilo 50 ukaba ugura Frw 9,000.

Ubundi bwoko bwa sima ya CIMERWA ni ubwitwa SURE WALL ikoreshwa mu kubaka amatafari ahiye.

Abafundi babyita butisi(itafari rishyirwa hejuru y’irindi) cyangwa panderesi( itafari ryubakwa ritambitse).

Umufuka w’ibilo 50 bya Sima yitwa SURE WALL ugura Frw 7,800.

Hari indi sima ikomeye cyane yitwa SURE BUILD ikoreshwa mu kubaka imiturirwa n’indi sima yitwa SURE ROAD ikoreshwa mu kubaka imihanda.

Nk’uko bikorwa no mu bindi bigo by’ubucuruzi, CIMERWA Plc nayo ifite uburyo yita ku mibereho y’abaturage baba abayituriye n’abandi biyitaruye.

Ibi ibikora binyuze mu kwirinda ko ibinyabutabire biva mu ruganda rwayo byakwangiza imigezi, ubutaka cyangwa ibindi bintu abaturage baruturiye bacyenera.

Mu myaka yabanjirije COVID-19, CIMERWA Plc yubakiye abayituriye imidugudu, amashuri, amavuriro mato n’ibindi bikorwa remezo bigamije gutuma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.

Icyifuzo cya CIMERWA Plc ni uko mu gihe gito kiri imbere, izakomeza kugeza byinshi ku Rwanda.

Ikiganiro kirambuye…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version