Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Indwara Yishe Abana 19 Mu Bitaro Bya Ruhengeri Yamenyekanye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Indwara Yishe Abana 19 Mu Bitaro Bya Ruhengeri Yamenyekanye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 May 2021 2:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibitaro bya Ruhengeri byatangaje ko izamuka ry’impfu z’abana bavuka batagejeje igihe ryagaragaye cyane muri Gicurasi 2020, ryatewe na mikorobe zidasanzwe zibasiye aho bafashirizwa.

Mu byumweru bine bya Werurwe, ibyo bitaro bibara ko hapfuye abana 19.

Ibyo bitaro byatangaje ko nyuma yo kubona icyo kibazo, hakozwe isesengura ry’ibipimo bya Laboratwari ngo hamenyekane icyateye ibyo bibazo.

Byagize biti: “Hakekwaga kuba aho abo bana bavuka batagejeje igihe bakurikiranirwa haribasiwe n:uburwayi buterwa na mikorobe zidakorwaho n’imiti isanzwe.”

Ibyo bizamini byaje kugaragaza ko koko aho hantu hari hibasiwe n’amoko abiri ya mikorobe zidakangwa n’imiti isanzwe, ahubwo ko bisaba ko hakoreshwa umuti wihariye witwa Vancomycin.

Ibi bitaro byatangaje ko abana bari bamaze gufatwa n’ubwo burwayi bahise bavurwa hakoreshejwe uwo muti, ndetse abari batarandura bimuwe aho hantu, hanakorwa isukura ridasanzwe hakoreshejwe imiti ihangana na ziriya microbes.

Bikomeza biti: “Uyu munsi iki kibazo cyarakemutse ndetse n’icyumba icyo kibazo cyari cyagaragayemo ubu cyatangiye kongera gukoreshwa.

Ibi bitaro byohanganishije imiryango y’abitabye Imana, binemeza ko byatangiye iperereza.

Biti: “Hatangiye igikorwa cy’iperereza kugira ngo hamenyekane niba iki kibazo cyaba cyaraturutse ku burangare bukabije bw’abakora mu ishami ryita ku bana bavuka batagejeje igihe, bityo buri wese byagaragara ko yabigizemo uruhare abe yabiryozwa.”

Ubwo iki kibazo cyatangiraga kuvugwa, hatangazwaga ko abana bapfuye ari 20.

TAGGED:AbanafeaturedIbitaroIndwaraRuhengeri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Museveni ‘Yatije’ Perezida W’U Burundi Indege Ngo Imuzane Mu Irahira Rye
Next Article U Rwanda Rukomeje Kwagura Umubano, Rwasinye Amasezerano Y’Ubufatanye Na Pologne
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?