Ingabire Victoire Ntiyumva Akababaro Jenoside Yasigiye Abatutsi- Me Gatete Nyiringabo

Umunyamategeko Me Gatete Ruhumuliza Nyiringabo aherutse guha ikiganiro Taarifa avuga ko iyo arebye asanga Madamu Ingabire Victoire Umuhoza atumva akababaro Jenoside yasigiye Abatutsi bayirokotse, bikaba ari imwe mu mpamvu zituma akomeza kuyipfobya,akabatoneka.

Maitre Gatete avuga ko Ingabire Victoire Umuhoza yibwira ko kubabarira umuntu waguhemukiye ari ubugwari  cyangwa kutagira ubwenge.

Kuri Gatete ariko, si ko bimeze kuko kubabarira ari ubutwari kandi bugamije kubaka kurusha gusenya.

Ati: “ Kubabarira ni ubutwari, ni imbaraga zikomeye, si ubugwari n’ubwo hari abafata abababariye kubera Jenoside bakoze nk’aho ari ubugwari bagize.”

- Advertisement -

Gatete avuga ko Ingabire yagize amahirwe asanga Leta y’u Rwanda idahora umwana ibyaha byakozwe na Se, Nyina n’abandi bavandimwe.

Abajijwe niba Ingabire Victoire nta burenganzira afite bwo gukora ibyo akora, Me Gatete yavuze ko ‘afite uburenganzira bwo kugira umutima wa kimuntu cyangwa uwa kinyamaswa’, ariko ko adafite ubwo gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yatanze urugero rw’uko nta muntu ufite uburenganzira bwo gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi( Holocaust).

Ku rundi ruhande, Me Gatete avuga ko icyaha ari gatozi, ko n’ubwo ababyeyi ba Ingabire Victoire bahamijwe uruhare muri Jenoside ariko we ntayo yakoze.

Ati: “N’ubwo Se, na basaza be bakoze Jenoside kandi inkiko zabibahamije, Ingabire we ntayo yakoze.”

Ingabire Victoire Umuhoza yigeze gufungwa kubera ingengabitekerezo ya Jenoside ariko aza guhabwa imbabazi na Perezida Kagame

Ku byerekeye icyaba kimusunikira gukora ibyo akora, Gatete asanga hari abamwoshya bamushyigikiye barimo abakoze Jenoside batigeze babihanirwa, bityo bakumva ko kutabahana ari ukubura ubwenge.

Uyu munyamategeko yabwiye Taarifa ko abenshi mu bashyigikiye Ingabire Victoire Umuhoza baba hanze y’u Rwanda, bake bakaba baba mu Rwanda.

Kuri we kandi ngo abamushyigikiye baba mu Rwanda ‘ntibarenze abantu icumi(10).’ Ngo ni bake cyane!

Kuba hari abantu bashobora gushyigikira Ingabire Victoire bari mu Rwanda, Me Gatete Ruhumuliza Nyiringabo asanga nta gitangaza kirimo kuko ngo na Barafinda Sekikubo nawe yabonye abamushyigikira ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu mwaka wa 2017.

Bisa na wa mugani Abanyarwanda baca ngo ‘Nta murozi wabuze umukarabya’

Me Gatete avuga ko bibabaje kuba Ingabire yaraje mu Rwanda azanye ingengabitekerezo ya Jenoside aho kuzana ibitekerezo byo kuruteza imbere, harimo no kurushakira abashoramari aziranye nabo iyo mu Buholandi n’ahandi mu Burayi.

Ashima ko Abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko badaha agaciro ibyo Ingabire Victoire Umuhoza avuga, ahubwo bagakora bagamije kwiteza imbere, bo n’igihugu cyabo.

Nyuma yaje gushinga umutwe wa Politiki yise DALFA UMURINZI

Kurikira ikiganiro Me Gatete Ruhumuliza Nyiringabo aherutse guha Taarifa:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version