Rubavu Yashyizwe Muri GUMA MU KARERE

Amabwiriza yatangajwe na Minisitiri w’ubugetsi bw’igihugu avuga ko akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere, kandi ko abagatuye bagomba kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa moya z’ijoro. Itangazo rivuga ko byakozwe mu rwego rwo gufasha inzego zibishinzwe gukurikirana neza uko ingamba zo gukumira ko COVID-19 ikumirwa muri kariya karere zikurikizwa.

Abacuruza ibiribwa bo bemerewe kubizana muri kariya karere ndetse n’ibyoherezwa muri Congo Kinshasa biciye i Rubavu nabo baremerewe ariko bagakurikiza amabwiriza yagenwe yo kwirinda kiriya cyorezo.

Abatuye Akarere ka Rutsiro bose bagomba kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa moya z’ijoro.

Abandi baturage basabwa kuba bari mu ngo zabo saa moya ni abo mu mirenge ya Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye na Bungwe mu Karere ka Butaro.

- Advertisement -

Abo mu mirenge ya Rubaya, Cyumba na Karago muri Gicumbi nabo ni uko ndetse n’abo mu mirenge ya Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe muri Nyagatare nabo iri bwiriza rirabareba.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi niwe wasinye kuri ririya tangazo.

Aya mabwiriza atangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane tariki 17, Kamena, 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version