Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabire Victoire Yongeye Guteranya u Rwanda N’Ubwongereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ingabire Victoire Yongeye Guteranya u Rwanda N’Ubwongereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 March 2024 7:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bombi baherutse kubwira kimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye bityo ko kidakwiye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza. Ingabire Victore na Abdul Karim Ali babivuze nk’abatangabuhamya bifashishijwe n’iki kinyamakuru mu nkuru yacyo.

Ku ruhande rwa Ingabire Victoire Umuhoza , we yumvikanye kenshi mu itangazamakuru mpuzamahanga avuga ko bidakwiye ko abimukira bo mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda.

Nyuma y’ibi, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze ibyakozwe n’ikinyamamakuru Channel 4 avuga ko bidakwiye ko giha abanyabyabaha urubuga.

Abdul Karim Ali aba mu Bwongereza nk’impunzi n’aho  Ingabire Victoire Umuhoza we aba mu Rwanda akagira n’shyaka DALFA Umurinzi ritemewe mu Rwanda.

Abdul Karim Ali

Bombi babwiye kiriya kinyamakuru cyo mu Bwongereza komu Rwanda  uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa kandi ko nta munyarwanda wemerewe kuvuga ibitandukanye n’umurongo wa Leta y’u Rwanda.

Channel 4 yifashishije undi mutangabuhamya yahinduriye ijwi n’amazina, imwita Robert Wood, ku “bw’impamvu z’umutekano we”, avuga ko ugerageje kunenga Leta y’u Rwanda, n’iyo yaba ari mu mahanga, ashakishwa.

Mu kwamagana ibi, Yolande Makolo avuga ko RNC yashinzwe na Kayumba Nyamwasa kandi ari umutwe w’iterabwoba wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda gihitana abaturage.

Ingabire ngo yakoranye na FDLR mu mugambi wo guhirika Leta y’u Rwanda.

Makolo ati: “Ntibikwiye ko Channel 4 iha abanyabyaha urubuga. RNC ni umutwe w’iterabwoba wagabye ibitero bya gerenade n’ibindi ku butaka bw’u Rwanda, yica abasivili b’inzirakarengane n’Abanyarwanda.”

Makolo avuga ko bidakwiye guha ijambo abantu bagamije kugirira nabi u Rwanda

Muri iki kiganiro, Ingabire yanakomoje ku by’uko urukiko rukuru rwanze kumuhanaguraho ubusembwa kugira ngo aziyamamaze mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Makolo yasobanuye ko usibye u Rwanda, no mu bindi bihugu umuntu ukekwaho ibyaha akurikiranwa n’ubutabera kandi atemererwa kuba umukandida mu matora iyo asohotse muri gereza.

Ati “Mu Rwanda n’ahandi, itegeko rirubahirizwa.”

Ibitero bya RNC Umuvugizi wa Guverinoma avuga ni ibyagabwe mu mujyi wa Kigali mu myaka ya 2010.

Byatumye urukiko rukatira Nyamwasa igifungo cy’imyaka 24, yamburwa ipeti rya ‘Lieutenant Général’ yari afite mu gisirikare cy’u Rwanda.

Ingabire we yakatiwe igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Mu mwaka wa  2018 Perezida wa Repubulika yamuhaye imbabazi arekuranwa n’abandi.

 

 

TAGGED:FDLRfeaturedIngabireMakolo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gisagara: Uwo Bivugwa Ko Yahoze Muri FDLR Yiteye Grenade
Next Article Senegal: Abashyigikiye Bassirou Diomaye Faye Batangiye Kubyina Intsinzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?