Gatabazi Ati: ‘Mujye Muha Abo Muri VUP Amafaranga Mukoresheje Ikoranabuhanga’

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yabwiye abatuye Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye ko Leta iri kureba uko bidatinze Abanyarwanda bose batangira kwishyura amafaranga mu buryo bwose hakoreshejwe uburyo bwitwa cashless.

Gatabazi yabwiye abatuye  Huye ko uretse ababyeyi bagiye gushishikarizwa kwishyura amafaranga y’ishuri binyuze muri cashless, ngo n’abaha abaturage inkunga yo muri VUP no mu zindi gahunda za Leta bagomba kuzabikora mu buryo budasaba gukora ku mafaranga nyirizina, bita cashless.

Uyu muyobozi yavuze ko gukoresha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bifite inyungu nyinshi.

Yababwiye ko iyo umuntu akoresheje amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bituma adakora ku mafaranga ngo abe yamwanduza kandi ngo biratekanye kurusha ubundi buryo bwose bwo guhererekanya amafaranga.

- Advertisement -

Gatabazi avuga ko  iyo umuntu yibwe cyangwa hari ibikozwe ku mafaranga ye yo mu buryo bw’ikoranabuhanga, bihita bigaragara bikaba byakurikiranwa.

Yababwiye ko bifasha kuzigama amafaranga ndetse n’igihe umuntu yari bukoreshe ajya kuri Banki cyangwa ahandi kuyabitsa cyangwa kuyabikuza.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari gahunda y’uko n’ababyeyi bazajya bishyura amafaranga y’ishuri bakoresheje cashless

Ubusanzwe mu Rwanda hari ibigo byinshi bitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.

Kimwe muri byo ni Airtel Money.

Iki kigo giherutse gutangiza gahunda y’uko abakiliya bacyo bahanahana na bagenzi babo amafaranga binyuze muri Airtel Money.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Money Bwana Jean Claude Gaga yabwiye Taarifa ko ubukangurambaga bwa cashless ari ingenzi kandi ngo bishimira ubufatanye na Leta mu kuzamura imyumvire y’abaturege kuri ubu buryo bushya.

Icyakora ngo bifuza ko abakoresha Airtel Money bakomeza kwiyongera.

Ati: “Kugeza ubu imibare ntiragera aho twifuza. Haracyakenewe ubukangurambaga nk’ubu twafatanije na MINICT na BNR kugira ngo Umunyarwanda wese yumve akamaro ka kashilesi kuko kizewe kandi gahendutse.”

Avuga ko  ku rundi ruhande imibare umubare w’abakoresha Airtel Money wiyongera.

Ngo abayikoresha mu kwishyura no koherezanya  amafaranga bari kwiyongera  ku kigero kiri hejuru ya 60%.saba ko abagikoresha kashi bisanzwe bagombye kuyoboka ubundi buryo bugezweho ari bo cashless.

Yemeza ko Serivisi zikenera gukoresha cashless nizikomeza kwiyongera bizatuma abagana iyi serivisi nabo biyongera.

Jean Claude Gaga uyobora Airtel Money

Ubwo COVID-19 yadukaga mu Rwanda muri Werurwe, 2020 ntibyatinze Guverinoma iraterana yanzura ko Abanyarwanda hafi ya bose baguma mu ngo zabo kugira ngo hatagira uhura n’undi akamwanduza.

Abantu bacye bakora mu nzego z’ubuzima zikenerwa kurusha izindi nibo bemerewe kuva mu ngo zabo bakajya mu kazi.

Kubera ko abari basigaye mu ngo bagombaga kubona uko bahaha, ibigo bitanga serivisi za banki, guhererekanya amafaranga nazo zakomeje gukora.

Muri ibyo bigo harimo na Airtel Money.

Abakozi ba Airtel bari baje muri iki gikorwa

Bidatinze Banki Nkuru y’u  Rwanda na Minisiteri y’ubucuruzi batangaje ko igipimo abantu bakoreshaga boherereza cyangwa bakira amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga cyikubye inshuro nyinshi.

Jean Claude Gaga yavuze  ko umubare w’abakoresha Airtel Moenye bikubye inshuro enye kandi ngo ukomeje kuzamuka.

Yadutangarije ko mu Banyarwanda bakabakaba miliyoni 13.5, abarenga Miliyoni eshatu bakoresha Airtel Money.

Ku byerekeye ahiganje abantu benshi bakoresha ikoranabuhanga mu kwakira no kohererezanya amafaranga , Gaga yavuze ko mu Mijyi ari ho biganje ariko ngo no mu cyaro imibare irazamuka.

Leta y’u Rwanda kandi mu mwaka wa 2019 yatangije gahunda yo guha abaturage bose batuye u Rwanda kugira telefoni kugira ngo bashobore kuzikoresha muri gahunda zabo zitandukanye harimo n’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.

Abashyushya rugamba bari baje gususurutsa abo muri Kinazi ari nako babasaba kwitabira cashless
Abaturage bo mu nzego zitandukanye bari baje kumva ubu bukangurambaga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version