Nduhungirehe Olivier yabwiye Akanama k’Afurika yunze ubumwe gashinzwe amahoro ko kurasa mu Rwanda kwakozwe na DRC mu minsi ishize ari ikosa rikomeye rikwiye kwamaganwa na buri wese.
Yabivugiye mu nama yahuje abashinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano bo muri Afurika yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Nduhungirehe yavuze ko ikindi kibazo gikomeye kandi gikwiye kwamaganwa ari intego ya Perezida Tshisekedi yo guhindura ubutegetsi bw’i Kinshasa, bigakorwa binyuze mu ngufu za gisirikare.
Yagize ati: ” Ikibazo cy’umutekano muke muri DRC cyagombye kuba cyarakemutse kera iyo biza guca mu biganiro bya Politiki. Iyo hifashishwa inzira ya Politiki ibintu biba byaragenze neza kera”.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda avuga ko ibiganiro bya Nairobi n’ibya Luanda byombi ari ingirakamaro ariko bikwiye kugera ku gikenewe ari cyo umuti urambye ku mahoro mu Karere ruherereyemo.
Uruhande rwa DRC rwo rukomeje kwemeza ko u Rwanda ari rwo rufasha M23, bityo ko rukwiye kwamaganwa.
Umuhati w’ububanyi n’amahanga urakomeje ngo iki kibazo kibonerwe umuti.
Kuri uyu wa Gatatu Tariki 29, Mutarama, 2025 i Nairobi hateganyijwe Inama iri buhuze Abakuru b’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba yatumijwe na Perezida wa Kenya William Rugo ngo bige ku biri kubera i Goma.
Aho i Goma hamaze iminsi higaruriwe n’abarwanyi ba M23 nyuma yo kuhirukana ingabo za DRC ndetse n’abasirikare ba SADC bari babashije.
Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio yaraye aganiriye na Perezida Kagame kuri iyo ngingo.
Yaba Rubio yaba na Kagame bombi bavuga ko igikwiye ari uko amahoro arambye aboneka mu Karere kuko, nk’uko Rubio yabyanditse, ari bwo kazatera imbere mu buryo burambye.