Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Za DRC Zirivuga Ibigwi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Za DRC Zirivuga Ibigwi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 October 2021 8:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku wa Kane w’Iki Cyumweru kiri kurangira, ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zivuganye abarwanyi 27 biganjemo abo mu mutwe witwa Cooperative for the Development of Congo (CODECO). Zabatsinze ahitwa Djugu muri Ntara ya Ituri aho bamaze igihe kirekire baraciye ingando.

Icyakora izi ngabo nazo ngo zatakaje abasirikare bane. Ni urugamba rwamaze iminsi ibiri, impande zombi zirasanira mu midugudu yo muri kariya gace gaherereye mu Majyaruguru ashyirwa u Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Bijya gutangira, byatangiranye n’igitero bariya barwanyi bagabye ku birindiro by’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Igice kimwe cyazigabyeho igitero ikindi cyadukira ingo z’abaturage kiziha inkongi.

Biratangaje kuba ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zarishe abarwanyi bangana kuriya kandi zaratewe zitunguwe, zo zigatakaza abasirikare bane!

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo Lieutenant Jules Ngongo avuga ko urugamba rurangiye, babaruye imirambo 27 y’abarwanyi ba CODECO, bafata N’intwaro zabo 47 zo mu bwoko bwa AK 47.

Ati: “ Turakomeza gushakisha aho abarwanyi barokotse bagiye kwihisha. Twarabashegeshe bikomeye.”

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo Lieutenant Jules Ngongo

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru naho ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zirivuga imyato kuko ngo ziherutse kwica abarwanyi ba ADF batatu nk’uko Umuvugizi wazo muri kariya gace witwa Captain Antony Mualushayi yabibwiye AfricaNews.com.

Igice  cy’i Burasirazuba cya DRC kiracyari indiri y’abarwanyi…

U Burasirazuba bwa  Repubulika ya Demukarasi ya Congo bumaze imyaka myinshi bwaribasiwe n’imitwe y’abarwanyi.

Ibiri niyo ikomeye kurusha iyindi ariko mu by’ukuri muri  kariya gace hari imitwe y’abarwanyi ibarirwa mu magana.

Imitwe y’abarwayi ibiri twavuze haruguru ikomeye kurusha iyindi ni ADF na FDLR  n’ubwo uyu wa nyuma wacitse intege mu rugero runaka.

Muri duce twa Lubero na Beni ni ukuvuga mu gice kitwa Grand Nord hari imitwe y’abarwanyi ibarirwa muri 20.

Mu bice bya Masisi, Walikale na Rutshuru hari indi mitwe myinshi ariko ukomeye muri iki gihe ni uwitwa Nduma Defense of Congo–Rénové (NDC-R).

Muri Ituli hari uwitwa Coopérative pour le Dévelopement au Congo (CODECO) watangiye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri 2017.

Iyi mitwe yose icyo ihuriyeho ni ugushaka amabuye y’agaciro kugira ngo iyagurishe n’ibihugu bikize bityo ishobore gukomeza kubaho.

Kugira ngo ibi bishoboke bisaba ko iriya mitwe iba ifite ibyo kurya, imiti n’intwaro.

Ibi byangombwa byose biboneka ari uko iriya mitwe isahuye kandi ikagira abo yica.

Kugeza ubu mu Burasirazuba bwa DRC habarirwa imitwe y’abarwanyi 120 ariko ishobora no kurenga kuko ivuka  hato na hato.

Abayobozi bakomeye biriya mitwe ni  Amuri Yakutumba, Guidon Shimiray, Michel Rukunda, Janvier Karairi na Katembo Kilalo n’abandi.

TAGGED:AbarwanyiAbasirikareCongoDemukarasifeaturedIngabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impamvu Byafashe Igihe Kirekire Ngo Abanyarwanda Bemere Inkiko Gacaca
Next Article Umunyarwanda Ukekwaho Uruhare Muri Jenoside Yirukanwe Muri Amerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?