Ingabo Za Israel Zabwiwe Ko Igihe Cyose ZATERA

Minisitiri w’ingabo za Israel yagiye aho zikambitse hafi ya Gaza azibwira ko mu gihe gito kiri imbere ziraba zinjiye muri Gaza.

Ni icyemezo Israel ifashe nyuma yo kubyemeranywaho na Amerika binyuze muri biganiro Netanyahu aherutse kugira na Joe Biden uyobora Amerika.

Yoav Gallant uyobora Minisiteri y’ingabo za Israel avuga ko ingabo ze zifite akanyabugabo ko zizatera Hamas kandi zikayitsinda.

Yoav Gallant aganira na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu

Ku rundi ruhande ariko, abasirikare bavuga ko iriya ntambara izamara igihe kirekire kubera ko ishobora kuzamo ibindi bintu birimo no kuba Hezbollah yatera igafasha Hamas iciye mu Majyaruguru ya Israel.

- Advertisement -

Israel ivuga ko yiteguye kuzasiga inegekaje Hamas ndetse ngo n’ubuso bwa Gaza buzagabanuka.

Ikindi ni uko Amerika yayemereye miliyari $ nyinshi zizayifasha muri iriya ntambara ishobora kuba ndende nk’uko bivugwa n’abayobozi b’ingabo n’abapolitiki muri Israel.

Perezida w’Amerika Joe Biden mu ruzinduko yari aherutse kugirira muri Israel yabwiye bagenzi be bayobora kiriya gihugu bagomba kwirinda guhubuka, ngo batwarwe n’umujinya babe bakwishora mu ntambara yazabagora gutsinda nk’uko Amerika byayigendekeye ubwo yateraga Iraq mu mwaka wa 2003.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version