Kirazira Kunywera Inzoga Muri Butiki- Polisi

ACP Boniface Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga asaba abafite butiki kuzibukira kuhahera abakiliya inzoga ngo bazinyweremo kuko bitemewe.

Avuga ko icyo babujijwe ari guha abantu intebe bakicara bakahanywera inzoga, ariko ko gucuruza inzoga ubwabyo bitabujijwe.

ACP Rutikanga avuga ko akabari kagira ibikaranga, kakagira abarinzi, imisoro yako, ubwiherero, aho abantu bisanzurira n’ibindi.

Ibi kandi ngo ntibiba muri Butiki bityo ngo Polisi n’ubuyobozi bw’ibanze ntibashaka ko butiki ikora nk’akabari kubera ko iyo ikoze nk’akabari bituma abantu bituma ku muhanda cyangwa mu nkike z’akabari hakaba hahinduka umunuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda asaba abaturage kumva ko inzoga zifite aho zimerewe gufatirwa, hakaba n’aho bitemewe bitewe n’ibyo hagenewe.

Ati: “Ubundi butiki n’ahantu umuntu ahahira ibintu runaka akabijyana iwe; ntabwo ari ahantu ho kunywera inzoga. Akabari nako kagira ibyako bikaranga birimo aho abantu biherera, aho babyinira, aho bisanzurira n’ibindi bikaranga birimo n’imisoro yako yihariye.”

Asaba abaturage kumva ko Polisi itaje kubuza abacuruzi gucuruza inzoga, ahubwo ko intego ari ugutuma akabari gakorerwamo icyo kagenewe kandi na butiki bikaba uko.

Yunzemo ko abadakurikiza aya mabwiriza Polisi ibashyikiriza inzego z’ibanze zikaba ari zo zibahana hakurikijwe amabwiriza.

Uwo isanze ari kunywera muri butiki imusaba gusohoka, hanyuma ibireba ubuyobozi bw’ibanze bigakorwa.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko imaze gufata abantu benshi barenze kuri aya mabwiriza kandi ngo ni igikorwa gikomeje hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bityo ko abafite butiki bagombye kumvira iyo nama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version