Rwanda: Hatangijwe Urubuga Rw’Ikoranabuhanga Rwo Guha Abana Uburere

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ku bufatanye na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango na Airtel Rwanda batangije urubuga bise Itetero.rw ruha ababyeyi cyangwa abarezi ubumenyi bw’ingenzi mu kurera umwana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kubera ko ikoranabuhanga ari kimwe mu bikoresho bifasha buri wese uri ku isi mu kumenya no gushyira mu bikorwa ibiriho, inzego zavuzwe haruguru zivuga ko ababyeyi n’abarezi bagomba kurikoresha mu nyungu z’umwana.

Umuyobozi wa UNICEF, Ishami ry’u Rwanda, Julianna Lindsey avuga ko basanze gushyiraho ruriya rubuga ari uburyo buje bwunginira ubusanzwe bukoreshwa mu gutanga ubumenyi bwo gufasha umwana gukura neza.

Hasanzwe hariho ibiganiro bitandukanye bigira ababyeyi inama zo kurera abana babo, abana nabo bakabwirwa imyitwarire iboneye.

- Advertisement -

Lindsey avuga ko umwihariko w’uru rubuga ari  uko ruha n’ingimbi n’abangavu uburyo bwo kumenya amakuru ku burere bukwiye, bakabyisomera kuri murandasi iri kuri telefoni cyangwa mudasobwa zabo.

Ati: “Mu rwego rwo kurera abana kandi barimo n’ab’ingimbi n’abangavu, twashyizeho uru rubuga kugira ngo rufashe abana n’ababyeyi cyangwa abarezi kumenya uko uburere buboneye butangwa n’uko bishyirwa mu bikorwa.”

Ni urubuga rutanga amakuru ku buzima bw’umwana bidasabye murandasi iyo ukoresheje Airtel

Guverinoma y’u Rwanda isanganywe gahunda z’ubukangurambaga mu miryango bugamije kwibutsa ababyeyi inshingano zabo mu kwita kubo babyaye ndetse n’abana bakibutswa inshingano zo kubaha ababyeyi no gukurikiza indangagaciro z’Abanyarwanda.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Dr. Valentine Uwamariya ashima imikoranire ya Guverinoma y’u Rwanda na UNICEF muri uyu mujyo wo guhugura Abanyarwanda ku mirere ikwiriye umwana.

Minisitiri Dr. Valentine Uwamariya aganira n’Umuyobozi wa UNICEF

Urubuga Itetero.rw rushyizweho nyuma y’igihe gito hashyizweho uburyo bukomatanyije bwo guha abana uburere bukwiye kandi uramutse uhohotewe agahabwa ubufasha bukomatanyije.

Abana bari baje bahagarariye abandi mu itangizwa ry’uru rubuga.

Umubyeyi wavuze mu izina rya bagenzi be wo mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze avuga ko ruriya rubuga ari ikindi kintu cy’ingirakamaro kizafasha ababyeyi gukomeza guha abana uburere bakeneye mu mikurire yabo.

Nk’umubyeyi ufite abana bato, avuga ko azakoresha Itetero.rw mu kubasomera inkuru zivuga ku myitwarire iboneye.

Ashima ko iri koranabuhanga rizongerera ababyeyi ubundi buryo bwo kurera abana binyuze mu bumenyi bazakura ku Itetero.rw
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version