Ingabo Za Kenya Zageze i Goma

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Taliki 12, Ugushyingo, 2022 nibwo abasirikare ba mbere ba Kenya bageze mu Mujyi wa Goma mu rwego rwo gutanga imbere umutwe wa M23 bivugwa ko ufite umugambi wo kuhigarurira.

Mbere y’uko burira indege, babanje guhabwa amabwiriza n’abayobozi babo bababwiye uko bazitwara mu ntambara na M23.

Amashusho yacishijwe kuri Twitter n’umunyamakuru  witwa Blanshe Musinguzi yerekanaga aba basirikare burira indege nini za gisirikare bagana i Goma.

Kenya iherutse kuhereza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo abasirikare 1000. Perezida w’iki gihugu ari we William Ruto yababwiye ko ari ngombwa ko batabara umuturanyi uri mu kaga.

- Advertisement -

Hari nyuma y;uko Inteko  ishinga amategeko y’iki gihugu ibyemeje.

Al Jazeera yanditse ko ingengo y’imari y’izi ngabo mu mezi atandatu ya mbere ari Miliyoni $37.

Iyi ngengo y’imari nayo iherutse kwemezwa n’iriya Nteko nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano witwa Aden Duale agejeje uriya mushinga ku Nteko ishinga amategeko.

Ku rundi ruhande, hari abanenga ibyo Kenya iri gukora kuko ngo kurekura amafaranga angana kuriya ari ugupfusha ubusa mu gihe Kenya nayo hari ibindi bibazo by’umutekano biyugarije ubwayo.

Bavuga ko Miliyoni $37 izashyira mu bikorwa byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari amafaranga menshi atagombye gushyirwa mu bikorwa nka biriya.

Ingabo za Kenya zizafatanya n’iz’ibindi bihugu byo mu Karere u Rwabbda ruherereyemo mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba ziri muri DRC ariko iziri kwibandwaho muri iki gihe zikaba ari iza M23.

Ibindi bihugu byemeye kuzohereza ingabo muri DRC kurwanya imitwe y’aho ni u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version