Ingabo Za Putin Zirashinjwa Gukona Iza Ukraine

Abasirikare babiri bo muri Ukraine baherutse kubwira umuganga ko  ubwo bari barafungiwe mu nkambi z’ingabo z’Uburusiya, bahaboneye ishyano. Bamuhishuriye ko ingabo z’Uburusiya zabarakonnye kugira ngo batazabyara.

Abatanze ubu buhamya ni abasirikare babiri; umwe w’imyaka 25 n’undi w’imyaka 28 y’amavuko.

Bavuga ko ibyo baboneye mu nkambi z’ingabo z’Abarusiya birenze ibyo bajya bumva ko bikorerwa kwa shitani.

Mu minsi ishize aba basirikare bagaruwe muri Ukraine mu gikorwa cyo guhererekanya abasirikare cyakozwe ku mpande zombi.

Nyuma baje gushyikirizwa umuhanga mu ndwara zo mu mutwe witwa Anzhelika Yatsenko ngo bamubwire akaga bahuriyeyo n’ako.

Uyu mugore yabateze amatwi, bamutekereza ibyo bita ‘akaga kageretseho akandi’ bahuriye nako mu ngabo z’Abarusiya.

Amagambo yababanye make, ahubwo bamubwira ko ibyo baboneyeyo, ari agahomamunwa, umuntu atabona uko asobanura.

Ngo niba ikuzimu kwa shitani habaho, nta haruta aho bari bari.

Aba basirikare baje kwemera gutanga amakuru y’ibyababayeho byose.

Bamutekerereje ukuntu bakubiswe n’abasirikare b’Abarusiya basinze, nyuma bazana ibyuma barabakona.

Uyu mugore w’imyaka 41 yabwiye Sunday Times ko akimara kumva ibyabaye kuri aba basore bakiri bato, yananiwe kubyakira, ajya mu cyumba ariherera ararira.

Ngo mu gihe cyose yamaze aganira n’abantu bahuye n’akaga ngo abafashe kwiyakira, ntiyigeze yumva abakorewe ubugome nk’ubwakorewe abo basirikare ba Ukraine.

Abasikare b’Abarusiya babwiye abo muri Ukraine ko babakonnye mu rwego rwo kubabuza kuzabyara.

Bivugwa kandi ko aho ingabo z’Uburusiya zica hose zikorera iyicarubozo abo zihasanze cyane cyane abo zibona ko bashobora kuziha amakuru zikeneye mu ntambara ziri kurwana.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko n’abasirikare ba Ukraine nabo bakorera Abarusiya iyicarubozo, ariko ngo uburyo Abarusiya babikoramo bwo bufite ubuhanga bukoranwa kandi bikagaragaza ko biba ari amabwiriza yaturutse ‘hejuru’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version