Kugira Ngo Roho Nzima Iture Mu Mubiri Muzima Ni Ngombwa Kongera Umusaruro-PM Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko umusaruro uhagije mu buhinzi n’ubworozi ufasha abantu kugubwa neza mu mubiri, bityo Abakirisitu n’abandi Banyarwanda muri rusange bakagira roho nzima kandi ituye mu mubiri muzima.

Aherutse kubigarukaho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo guhererekanya ubushumba bwa Diyoseze ya Kabgayi wakozwe hagati ya Mgr Smargde Mbonyintege wasimbuwe na Mgr Balthazar Ntivuguruzwa.

Minisitiri w’Intebe wari umushyitsi mukuru( yari ahagarariye Perezida Paul Kagame) yavuze ko kugira ngo Abanyarwanda bose barusheho kwihaza mu biribwa, ari ngombwa kwibutsa abaturage kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Ati: “ Mureke tubyaze umusaruro ubutaka bwacu, ibishanga dufite, twitabire gukoresha ifumbire mvaruganda n’ifumbire y’imborerera ndetse turwanye n’isuri mu mirima yacu dukoresheje imirwanyasuri. Ibyo bizatuma wa mubiri wacu ubona ibiwutunga, ube muzima”.

- Advertisement -

Yakomoje ku biza biherutse kwibasira u Rwanda ndetse n’Akarere ka Muhanga kadasigaye.

Ngo muri aka karere ibiza biherutse gusenya burundu inzu 43, byangiza imyaka ihinze kuri hegitari 53, ndetse byangiza imihanda irindwi n’ibiraro bitandatu mu mirenge inyuranye.

Kubera ko ibiza bishobora kwirindwa, Dr. Ngirente Edouard yasabye abaturage ba Muhanga gukora uko bashoboye bakirinda gutura ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abagituye ahantu nk’aho, yabasabye kuhava bagashyira mu bikorwa ibyo inzego za Leta zibabwira.

Ngirente kandi yasezeranyije Diyoseze ya Kabgayi ko ikibazo bamugejejeho cy’uko ishuri ry’Abaforomokazi hari ibyo ribura, azabigeza kuri Perezida Kagame kandi ko icyo kibazo kizabonerwa umuti.

Icyakora ngo ni ikibazo abagize Guverinoma bari basanzwe bazi kandi bari bamaze igihe bigaho ngo kibonerwe umuti kuko ngo abana ririya shuri rirera ni ab’u Rwanda.

Yunzemo ko igitekerezo cyo kurivugurura ari ingirakamaro kandi inkunga yose ikenewe izatangwa.

Minisitiri w’Intebe yifurije imirimo myiza Mgr Balthazar Ntivuguruzwa, umushumba mushya wa Diyosezi ya Kabgayi.

Yashimye umurimo muhire Musenyeri Smaragde Mbonyintege yakoreye iriya Diyoseze kandi  amwifuriza kuzagira ikiruhuko cyiza cy’izabukuru.

Mbonyintege yabwiye Abakirisitu ba Diyoseze ya Kabgayi ko azakomeza kubaba hafi.

Yari amaze imyaka 17 ayobora Diyoseze ya  Kabgayi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari kumwe na Cardinal Antoine Kambanda na Mgr Barthazar Ntivuguruzwa
Mgr Barthazar Ntivuguruzwa.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version