Ingabo za RDF Zasimbuye Izivuye S.Sudani Zibukijwe Akamaro K’Isura Y’U Rwanda Mu Mahanga

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10, Werurwe, 2021 hari abasirikare b’u Rwanda basimbujwe bagenzi babo bari basanzwe baragiye kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo ahitwa Malakal.

Habayeho  igikorwa cyabaye cyo gusimbuza Batayo ya 157 isimbuye  Batayo ya 105 i Malakal.

Kuri uyu wa Gatatu ku ikubitiro abasirikare 128 nibo buriye indege ariko n’abandi  bazakomeza kugenda muri iyi minsi ku buryo Batayo yose ya 105 igomba gusimburwa.

Abasirikare boherejweyo ni abo muri batayo ya 157 yasimbuye abo muri batayo ya 105.

- Advertisement -

Mbere y’uko bahaguruka bahawe ubutumwa na Brigadier General John Bosco Rutikanga wari uhagarariye Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura.

Brig Gen John Bosco Rutikanga asanzwe ayobora ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yarababwiye ati: “Mugire ikinyabupfura gisanzwe kiranga Abanyarwanda n’ingabo za RDF muri rusange kandi muzabikurikize nimugera mu kazi.”

Ingabo zatahutse zivuye i Malakal zakiriwe na Col Cooper Mike Mujuni uyobora Brigade ya 402. Yabahaye ikaze abashimira akazi bakoreye muri kiriya gihugu ndetse abasaba no kuzabikomezanya mu Rwanda mu bigo babamo.

Bari bamaze umwaka umwe muri Sudani y’Epfo muri Batayo ya 105 igizwe n’ingabo zirwanira ku butaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version