Hari Impaka Ku Wemerewe Gukora Inkingo Za COVID-19 N’Utabyemerewe

Mu Muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, World Trade Organization ( WTO) hari impaka zikomeye zo kumenya niba ibindi bihugu[bitari ibisanganywe inganda zikora inkingo za COVID-19] nabyo byemerewe kuzikora kugira ngo zigere ku batuye isi bose mu gihe gito.

Ubuhinde bufatanyije n’Africa y’Epfo buherutse kugeza ku buyobozi bukuru bw’uriya muryango[uyobowe n’Umwiraburakazi witwa Dr Ngozi Okonjo] inyandiko isobanura akamaro ko guha ibindi bihugu bitari ibyakoze inkingo za  COVID-19 mbere  uburenganzira bwo kuzikora.

New Delhi   na Johannesburg bavuga ko ibindi bihugu ‘bibifitiye ubushobozi’ byagombye guhabwa uburenganzira bwo gukora inkingo  za COVID-19 kugira ngo abazikeneye ku isi bazibone bitabahenze , ari benshi kandi vuba.

Iki cyifuzo cyatewe utwatsi n’ibihugu bikize biri mu byabanje kurukora hiyongereyeho na Brezil bivuga ko kwemerera ibindi bihugu gukora ziriya nkingo byatuma ibyazikoze mbere bihomba.

- Advertisement -

BBC yanditse ko iri tsinda ry’ibihugu risaba ko iby’uko ibindi bihugu byakora ziriya nkingo byaba birorereye ahubwo ibyazikoze mbere bikabanza kuzigurisha bikunguka kuko byashoye menshi.

Rivuga kandi ko ubuhanga bwakoreshejwe zikorwa ari ikintu cy’ingenzi abandi bahanga bo mu bindi bihugu batagombye gupfa kwigana ahubwo ko babihererwa uburenganzira.

Ubuhinde bwabwiye ubuyobozi bwa WTO ko ikibabaje ari uko ibihugu biri kwanga ko ibindi bihugu bikora ziriya nkingo biri mu byakoze inkingo nyinshi zirengeje izari zikenewe bigatuma uburyo bwo gucunga imitangirwe yazo bugorana.

Niryo hurizo rya mbere Dr Ngozi agiye guhangana naryo  akigera muri WTO

Uyu mugore wo muri Nigeria ariko ufite ubwenegihugu bwa USA ni umuhanga mu bukungu n’ubufatanye mpuzamahanga.

Azwiho kugirana n’abantu bakomeye ibiganiro bihambaye bigamije gutuma agera ku cyo ashaka. Ibi abikora ashingira ku mibare n’ ibitekerezo biboneye.

Dr Ngozi Okonjo yatangiye akazi muri World Trade Organization tariki 01, Werurwe, 2021.

Guhuza ibihugu bikavuga rumwe kubyerekeye ruriya rukingo niryo hurizo rya mbere agiye guhura naryo mu mirimo mishya aherutse gushingwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version