Ubutegetsi bw’i Kinshasa buvuga ko hari ingabo za Sudani y’Epfo ziri ku butaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu buryo ibihugu byombi bitemeranyijeho.
I Kinshasa basaba ubutegetsi bw’i Juba kugira vuba bugakura abasirikare b’iki gihugu ku butaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Raporo z’umutekano wa DRC dufiteho amakuru zivuga ko ingabo za Sudani y’Epfo ziri mu gace kitwa Aru.
Abahatuye bakutse umutima nyuma yo kubona ingabo nyinshi za Sudani y’Epfo mu Karere batuyemo.
Hari umuyobozi wo muri Sosiyete Sivile witwa Nicolas Adrou uvuga ko mu gace kabo bari kuvogerwa n’ingabo za Sudani y’Epfo.
Abaturage ba Aru bavuga ko abasirikare ba mbere ba Sudani y’Epfo batangiye kugaragara muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu ntangiriro za Gashyantare, 2022.
Aba basirikare bashinjwa no kwica umuturage umwe, banashimuta Umukuru w’Umudugudu.
Mu rwego rwo guhumuriza abaturage, igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyohereje abasirikare benshi muri kariya gace.
Abahatuye bavuga ko bashimishijwe n’uko hoherejwe abasirikare, bakavuga ko biri butume bumva barinzwe.