Uhuru Kenyatta Ati: ‘ Intebe Y’Ubutegetsi Irarura!’

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta avuga ko n’ubwo William Ruto ashaka kuyobora Kenya ariko ibyo ari gukora atazi ibyo ari byo.

Ngo abikoreshwa no gushaka ubutegetsi uko byagenda kose ariko ngo ntabwo azi ukuntu kuba Perezida w’Igihugu bivuna.

Ngo intebe y’ubutegetsi irarura, bityo ngo ntabwo Ruto yagombye kuyirwanira bene kariya kageni.

Mu mwaka wa 2017 Ruto yari kumwe na Uhuru umwe yiyamamariza kuba Perezida, undi yiyamamariza kuba Visi Perezida.

- Advertisement -

Hari umugabo wigeze kuba Perezida wa Uganda witwaga Godfrey Lukongwa Binaisa QC (30, Kamena 1920 – 5, Kanama, 2010)  wigeze kuvuga ko intebe y’ubutegetsi cyane.

William Ruto amaze igihe kirekire ahatanira kuyobora Kenya ariko ntarabigeraho.

Bigaragara ko yabyiyemeje kubera ko nta matora aba ngo abure kwiyamamaza n’ubwo bitaramuhira.

Aherutse kuvugira mu bikorwa byo kwiyamamaza ko natorwa azirukana Abashinwa mu mirimo mito mito isanzwe yemewe gukorwa n’abaturage ba Kenya gusa ndetse ngo azashyiraho urukiko rwo kuburanisha Uhuru Kenyatta kuko ngo yigaruriye ubukungu bwa Kenya abusaranganya mu nkoramutima ze.

Ku rundi ruhande, Perezida Uhuru we avuga ko n’ubwo hari abantu bamaramarije kuba ba Perezida, ariko mu by’ukuri kuba Umukuru w’Igihugu ari akazi katari aka buri wese kandi ko aho kugira ngo umuntu ahasige ubuzima yahitamo kubaho ari umuturage usanzwe.

Mu mwaka wa 2017 ubwo urukiko rwaburizagamo ibyari byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Uhuru yavuze ko iyo biba ngombwa ko areka ubutegetsi yari bubikore ku nyungu z’abatuye Kenya kugira ngo batajya mu ntambara yari butume hameneka amaraso.

Nta Perezida Ugoheka…

Uhuru Kenyatta avuga ko imyaka icumi amaze ayobora Kenya yamubereye miremire cyane kubera akazi kaba mu kuyobora igihugu.

Ati: “ Iyi ntebe mubona twicaraho n’icyubahiro duhabwa bituma tudasinzira. Kuba Perezida w’Igihugu ni akazi kavuna cyane k’uburyo kubona ibitotsi ari amahirwe tutabona kenshi.”

Avuga ko imyaka icumi amaze ayobora Kenya ihagije bityo ko agomba kuruhuka.

Uhuru  avuga ko mu Biro by’Umukuru w’igihugu atari ahantu ho kwicara ukarenza akaguru ku kandi.

Hasigaye iminsi 30 ngo muri Kenya habe amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Kenyatta we yakuyemo ake karenge abiharira Raila Odinga n’uwo yagennye ngo azamubera Visi Perezida ari we Madamu Martha Wangari Karua.

Bombi bahanganye na William Ruto.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version