Ingabo Za Uganda Zagose Ibiro by’Ishyaka Rya Bobi Wine

Mu gihe hasigaye amasaha make ngo Perezida Museveni arahirire kungera kuyobora Uganda kuri Manda ya gatandatu, umuhango uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 12, Gicurasi, 2021, Ibiro by’Ishyaka  rw’uwo bari bahanganye Bobi Wine rwagoswe n’ingabo.

Ishyaka National Unity Platform rya Bobi Wine rifite icyicaro ahitwa Kamwokya mu nkengero za Kampala.

Amafoto yatangajwe na Daily Monitor yerekana abaturage bari gufata amafoto y’ibimodoka bya gisirikare bizenguruka inyubako y’ibiro bya NUP.

Abaturage baje kureba iby’ibyo bimodoka birimo ingabo

Nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye tariki 14, Mutarama, 2021, urugo rwa Bobi Wine narwo rwaragoswe ndetse byarushijeho gukomera mbere gato y’uko hatangazwa ibyavuye mu matora.

- Advertisement -

Mu minsi mike yakurikiyeho, ubwo Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika  muri kiriya gihugu yashakaga kujya gusura Bobi Wine yangiwe kuhagera.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12, Gicurasi, 2021 nibwo Perezida Museveni azarahirira ku kibuga kiri ahitwa Kololo mu mujyi wa Kampala.

Video iherutse gushyirwa kuri Twitter n’ikinyamakuru  NTV yerekanye abantu bacicikana bashyira ibintu ku murongo kugira ngo uriya muhango uzabere ahantu hasa neza kandi hatekanye.

Biteganyijwe ko hari Abakuru b’ibihugu birenga 20 bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Museveni.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version