Ingabo Za Ukraine Zatangiye Gutoza Abaturage Imbunda

Mu gihe bivugwa ko hasigaye amasaha macye ngo u Burusiya butangize intambara kuri Ukraine, amakuru ava i Kyiv avuga ko ingabo za Ukraine zitangiye gutoza abaturage imbunda no kuzibaha ngo bazitabare ubwo Abarusiya bazaba baje.

Ubu muri Ukraine bashyizeho umutwe w’abasore, inkumi, abagabo n’abagore basanzwe ari abasivili, uyu mutwe ukaba uri gutozwa ibya gisirikare ngo uzatere ingabo mu bitugu abasirikare ba kiriya gihugu nibasumbirizwa.

Uyu mutwe mu Cyongereza bawise ‘Territorial defense’.

Hagati aho kandi, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnston yaraye ahamagaye Perezida w’Amerika Joe Biden baganira ingingo z’uburyo bakora uko bashoboye bagahosha umujinya w’u Burusiya.

- Advertisement -
Abaturage bari gutozwa imbunda vuba na bwangu ngo bazitabare kuko bugarijwe n’u Burusiya

Boris ariko we yavuze ko u Burusiya nibutangiza intambara nk’uko bimaze iminsi byitezwe, bizaba ngombwa ko Amerika n’Abanyaburayi babufatira ibyemezo birimo ko gazi yabwo bareka kuyigura kandi ngo iki kizaba ari igihano cy’ubukungu gikomeye bazaba babuhaye.

Ku rundi ruhande ariko u Burayi nabwo buzakubitika kuko gazi nyinshi bucyenera mu bihe by’ubukonje buyikura mu Burusiya.

Kubona ahandi izava ari nyinshi kandi ihoraho bizabahenda.

Perezida wa Ukraine witwayatangaje ko yifuza ibiganiro n’u Burusiya, Amerika n’u Burayi kugira ngo abaturage be batazakubitika kubera intambara bivugwa ko iri hafi kurota.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky

N’ubwo hari ibiri gukorwa ngo harebwe uko iyi ntambara yaburizwamo, hari icyizere gito kuko n’ibiganiro Biden aherutse kugirana na Putin kuri telefoni nta gisubizo gitanga icyizere cyakivuyemo!

Intambara izatangira ejo…

Raporo ibigo by’ubutasi by’u Bwongereza byagejeje ku Biro bya Minisitiri w’Intebe mu Cyumweru gishize ivuga ko kuri uyu wa Gatatu taliki 16, Gashyantare, 2022 aribwo ingabo z’u Burusiya zateguye kuzatangiza intambara kuri Ukraine.

Abongereza baba muri Ukraine no mu Burusiya ndetse no bihugu bituranye cyane n’iki  gihugu , basabwe gutaha iwabo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo zasabye abaturage bazo gutaha. Abanyaburayi bakora mu Biro by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bakorera muri Ukraine nabo basabwe gutaha.

Ubwoba bw’uko u Burusiya bwarasa Ukraine vuha aha bwatumye Amerika yongera abasirikare yohereje muri Pologne.

Yoherejeyo abandi 3,000 basanga abandi 1,700 bari bahasanzwe.

Iby’uko Putin ateganya kuzatangiza intambara kuri Ukraine ku wa Gatatu taliki 16, Gashyantare, 2022 byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Der Speigel kikavuga ko cyayakuye ku bakora ubutasi bo mu Bwongereza bayagisangije nyuma yo kuyageza mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Ni amakuru kandi yabonywe n’izindi nzego z’ubutasi harimo na CIA akaba asobanura neza uko Abarusiya bateganya kuzatangiza urugamba ndetse yerekana n’imihanda bateganya kuzacamo.

Muri Ukraine naho ubwoba ni bwinshi kuko Meya wa Kiev yasabye abaturage gutangira kwitegura akaga gashobora kubageraho kuko bishoboka ko murandasi ishobora kuvaho, ibintu bigakomera ndetse n’ubucuruzi bukazahara, bityo ko ‘bagombye kumenya ko amazi atakiri yayandi bakoga magazi.’

Uyu Meya w’Umurwa mukuru Kiev witwa Vitali Klitschko yatangarije ubu butumwa kuri Telegram.

Mu Bwongereza n’aho ubwoba ni bwinshi.

Boris Johnson avuga ko ibintu bikomereye Abanyaburayi kuko u Burusiya bwambariye urugamba.

Muri iki cyumweru kandi biteganyjijwe ko ba Minisitiri b’ingabo z’ibihugu 30 bigize Umuryango wo gutabarana witwa OTAN/NATO bazahura bakemeranya icyo bagomba gukora ku kibazo cy’u Burusiya ibi bihugu bikomeje gufata nk’umushotoranyi ushotora Ukraine.

Inama ya ba Minisitiri b’ibihugu bigize OTAN/NATO izabera i Brussels mu Bubiligi, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe umutekano Gen  Lloyd Austin.

Iby’iyi nama byatangajwe na Lt Gen John Deedrick umwe mu basirikare bakuru ba Amerika bakorera muri OTAN/NATO.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version