Impamvu ‘Zikomeye’ Ziri Gutera Ibiciro Kuzamuka

Urebye uko ibiciro byazamutse haba aho muri karitsiye usanzwe uhahira ibintu by’ibanze birimo ibiribwa, haba ku kabari aho ujya ufatira kamwe, wacyeka ko ari umwihariko muri ako gace gusa! Ariko waba wibeshya kuko iki ni ikibazo kiri ku isi hose.

Impamvu ni izihe mu by’ukuri?

Bitewe n’uko ubukungu bwa buri gihugu bugira inkingi bwubakiyeho, impamvu zateye izamuka ry’ibiciro zishobora kutanganya ubukana hose, ariko muri rusange zirasa.

Kuzamuka kw’ibiciro hirya no hino ku isi kwatumye abanyamakuru babaza abanyapolitiki n’intiti mu by’ubukungu icyihishe inyuma y’iki kibazo.

- Advertisement -

Iyo urebye uko ibiciro byazamutse ku isi muri rusange, usanga Leta zunze ubumwe z’Amerika ari zo zahuye n’iki kibazo ku rwego ruruta urw’ibindi bihugu.

Ibiciro byazamutse ku kigereranyo cya 7% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2020.

Muri Afurika, Sudani niyo yahuye n’iki kibazo gikomeye kuko ibiciro byazamutse ku kigero cya 41.8% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wabanjirije 2021.

Ku rwego rw’isi, impamvu zivugwa ko zateye itumbagira ry’ibiciro, COVID-19 ntiyaburamo!

Guma mu rugo yatumye ibintu bizahara, ubukungu burajegera.

Indi mpamvu ni uko za Guverinoma zabuze amafaranga zakuraga mu misoro no mu bucuruzi bwambukiranya imipaka kuko imyinshi, niba atari yose, yari ifunze.

Kubera ko abantu batakoraga ngo binjize amafaranga, ayo bari bafite barayakoresheje arashira, aho basubiriye mu kazi, ubu basigaye barya macye ubundi bakizirika umukanda.

Kuba amafaranga adatembera neza mu mifuka na za Banki, bituma ahari aba macye, ibintu bigahenda.

Hari umuhanga uherutse kubwira The New Times ko hari indi mpamvu ituma ibiciro bizamuka: Ihindagurika ry’ikirere.

Guhundagurika kw’ikirere

Ikirere ahantu kibera ikirere ni uko kitagira imipaka ngo umwuka mubi uzamurwa n’inganda zo mu Bushinwa ugume yo ntugere i Kigali!

Abahanga mu bukungu no mu bumenyi bw’ikirere baburiye kenshi abatuye isi ko imyuka iva mu nganda zabo izabakorera ishyano ariko bavunira ibiti mu matwi.

Aka wa mugani w’Abanyarwanda ngo ‘Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona’, muri iki gihe abatuye isi bari kwibonera ingaruka z’ibyo babwiwe bakanga kugira icyo babikoraho hakiri kare.

Ubushakashatsi buherutse gutangazwa na Banki y’Abanyaburayi yitwa European Central Bank (ECB)  buvuga ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ziri mu buri gutuma ibiciro bizamuka hirya no hino ku isi.

Hari inkuru Taarifa iherutse kwandika ivuga iby’uko imihindagurikire y’ikirere yatumye hari ibihingwa batacyera aho byahoze byera, bityo kubibura ku isoko bigatuma ababyejeje babihenda kuko ari bicye!

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa rivuga ko ibiciro by’ibiribwa bikomoka ku buhinzi byazamutse ku kigero cya 31% hagati y’umwaka wa 2020 n’umwaka wa 2021.

Ikindi kibazo giterwa n’imihindagurikire y’ikirere ni uko hari ibice bimwe by’ibi byashyushye cyane biza gutuma muri byo haduka inzige kandi inzige nizo byonnyi bya mbere biyogoza ibimera kurusha ibindi ku isi.

Mwibuke ibyo zakoreye abatuye isi mu mpera z’umwaka wa 2019 no mu mwaka wa 2020 kugeza wenda kurangira!

Mu bihugu by’Afurika nka Kenya, Sudani y’Epfo, Uganda n’ahandi zarahageze zisya zitanzitse.

Kubera kona kwazo, inzige zatumye ingano y’ibiribwa isi yejeje mu myaka nk’ine yashize igabanuka cyane.

Brazil nk’igihugu cya mbere ku isi cyeza ikawa, yatakaje umusaruro wacyo munini k’uburyo ibiciro by’ikawa byazamutse ku kigero cya 45%.

Ibi ariko ntibyatewe n’inzige ahubwo byatewe n’imihindagurikire y’ikirere yatumye ubutaka butakaza ifumbire n’ikirere kibura imvura ihagije.

Iki gihugu gitanga umusaruro w’ikawa ungana na 40% y’ikawa yose yera ku isi.

Kugabanuka kw’ikawa yera muri Brazil byatumye igiciro cyayo ku rwego rw’isi kikuba kabiri.

Gushyuka kw’ikirere( global warming) no guhindagurika kw’ibihe( ingaruka zo gushyuha kw’ikirere) byatumye abatuye isi batangira gutekereza uko bahanga ubundi buryo bwo gukora imbaraga zifashishwa mu  nganda no mu binyabiziga.

Niyo mpamvu hirya no hino ku isi hashinzwe ibigo bikora imodoka cyangwa amapikipiki akoresha amashanyarazi.

Ni ishoramari rihenze kandi rishobora kuzakomwa mu nkokora n’ibigo bicuruza ibikomoka kuri petelori kuko bishobora kutazemera kuva ku isoko.

Amasezerano yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere yasinyiwe i Paris mu Bufaransa mu mwaka wa 2015 arimo igika cyerekana ko imihindagurikire y’ikirere yatumye ibihugu by’isi bifata ingamba zo guhangana nayo kandi izi ngamba zatumye hagenwa ingengo y’imari itari yarateganyijwe mbere.

Ni ingengo y’imari iri hagati ya miliyari 300$ mu mwaka wa 2030 na miliyari 500$ mu mwaka wa 2050.

Mu mpera z’umwaka wa 2021, abahanga batangazaga ko igihombo kizaterwa n’ihindaguka ry’ikirere ku musaruro mbumbe w’abatuye isi mu mwaka wa 2050 kizaba kingana na 14% ku musaruro wose uzaboneka icyo gihe.

Ni igihombo babara bagasanga kizaba kingana na miliyari ibihumbi 23$.

Mu gihe kirambye kurushaho ni ukuvuga mu mwaka wa 2100, igihombo isi izahura nacyo kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kizaba kingana na miliyari ibihumbi 69 $.

Ibi byose bizagira ingaruka ku buzima bw’abaturage bagera kuri miliyoni 83 abenshi muri bo bakazaba baratakaje akazi ndetse bakajya ku rwego rw’abakene.

Ikindi kigaragara muri iki gihe ni uko n’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori byazamutse cyane.

Biri ku kigero cyaherukaga mu mwaka wa 2014. Ibi byose bituma ikofi y’abantu inanuka.

Abakire nibo bagezweho n’ingaruka z’ibihe isi irimo kurusha abakene…

Bwa bushakashatsi bwatangajwe na Banki y’Abanyaburayi buvuga ko ibibazo isi irimo birimo n’izamuka ry’ibikomoka kuri petelori byagize ingaruka zikomeye ku bihugu bikize kurusha ibikennye.

Iyi ngingo irumvikana kuko n’ubundi ufite byinshi aba afite n’aho abikura bityo iyo hagize ikihahungabanya nawe bimugeraho vuba.

Ku rundi ruhande, ibihugu biri mu nzira y’amajyambere nabyo byagezweho na kariya kaga kuko ubwo COVID-19 yadukaga ku isi itangiriye mu Bushinwa, ibihugu byinshi by’Afurika byari mu nzira nziza y’iterambere.

Muri byo harimo n’u Rwanda rwari rufite ubukungu bwazamukaga bukagera ko kuri 7% mu mwaka.

Kubera ko ubukungu bw’abatuye Afurika ahanini bushingiye ku buhinzi, imihindagurikire y’ikirere yatumye barumbya, ubu hari henshi inzira iri guca ibintu.

Umusaruro w’ubuhinzi muri Afurika wagabanutse ku kigero cya 23% ku musaruro mbumbe w’ibihugu byose.

Mu kurangiza iyi nkuru, ni ngombwa ko kwibuka ko nta wundi mubumbe mu mibumbe igaragiye izuba abantu bazaturaho.

N’ubwo abahanga bavuga ko kuri Mars hashobora kuba hari ubuzima, ku rundi ruhande ubwo buzima bavuga bahabonye ntibaremeza niba buhagije k’uburyo bwatuma ikawa yera yo.

Nta n’ubwo ibishyimbo cyangwa imyumbati biremezwa ko byahera!

Ubwo rero ibyo bavuga byose ni ukubitega amaso.

Hagati aho ariko, ni ngombwa ko abantu bita ku mubumbe wabo witwa Isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version