U Burusiya Buravugwaho Gucyura Zimwe Mu Ngabo Ziteguraga Gutera Ukraine

Ibinyamakuru byo muri Amerika no mu Bufaransa bitangaza ko u Burusiya bwatangaje ko bugiye gusubiza bamwe mu basirikare babwo bari baragiye ku mupaka wabwo na Ukraine mu bigo byabo.

AFP na Bloomberg byanditse ko abasirikare b’u Burusiya bari basanzwe baroherejwe ku Majyepfo no mu Burengerazuba bwa Ukraine bagiye gutangira gusubizwa mu bigo byabo.

Ni amakuru atunguranye ariko nanone agaruye icyizere cy’amahoro mu bantu kuko hari hamaze iminsi hari umwuka w’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, iki gihugu bikaba bivugwa ko cyoshywa n’Amerika n’u Burayi kandi gituranye n’igihangange gikomeye kitwa u Burusiya.

- Kwmamaza -

Icyakora nta tangazo rirava muri Minisiteri y’ingabo cyangwa iy’ububanui n’amahanga y’u Burusiya rivuga ko koko ingabo zabo zagiye gutaha.

Uko byaba bimeze kose ariko, igihe cyose Amerika n’u Burayi bizakomeza gukoresha Ukraine ngo ibibere uburyo bwo kubangamira inyungu z’u Burusiya, umutekano uzakomeza kuba mucye mu gace iki gihugu giherereyemo.

Mu mwaka wa 2014, u Burusiya bwigaruriye Intara ya Crimea, buyiyomekaho buyambuye Ukraine.

Amahanga yarabyamaganye ariko birangira Crimea ibaye iya Moscow.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version