Ingabo Z’u Rwanda Zaganiriye N’Iza Uganda 

Intumwa za RDF n’iza UPDF zahuriye mu nama ya gatandatu yiga ku mutekano wo ku mipaka y’ibihugu byombi.

Ni inama yatangiye Tariki 30, Nzeri 2025 ibera muri Uganda mu Mujyi wa Kabale.

Ni iya Gatandatu ikaba ihuza ingabo z’ibihugu byombi, iyaraye ibaye ikaba yahuje intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Brig.Gen Justus Majyambere usanzwe uyobora diviziyo ya gatanu naho Uganda ikaba yari ifite itsinda riyobowe ziyobowe Maj Gen Paul Muhanguzi, uyobora Diviziyo ya kabiri muri UPDF.

Mbere y’inama, intumwa z’ibihugu byombi zasuye ibiro by’Akarere ka Kabale zerekwa ibyagezweho mu iterambere ry’ako.

Gen Paul Muhanguzi yavuze ko inama nk’iyi igaragaza akamaro k’ubufatanye hagati ya RDF na UPDF mu guteza imbere amahoro n’umutekano.

Mugenzi we Gen Justus Majyambere we yavuze ko ibi biganiro bigaragaza ubwisanzure n’umubano w’ibihugu byombi ndetse n’umuhati wo gukomeza guteza imbere amahoro n’umutekano ku mipaka isangiwe.

Ati: “RDF na UPDF zombi zagize uruhare rw’amateka mu guhindura ibihugu byacu.”

Ingabo za Uganda n’ingabo z’u Rwanda zisanganywe umubano ugaragazwa n’ingendo ndetse n’ibiganiro by’Abagaba Bakuru b’Ingabo ndetse n’inama zihuza amatsinda atandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version