Kigali: U Rwanda Ruraganira Na Afurika Uko Politiki Ya ICT Yahuzwa

Abakora mu rwego rw'itumanaho mu ikoranabuhanga bahuriye mu Rwanda ngo bige uko ryagezwa kuri bose.

Mu Mujyi wa Kigali hateraniye inama y’iminsi ibiri izigirwamo uko hashyirwaho politiki y’ikoranabuhanga mu itumanaho huhriwemo mu bihugu bya Afurika hagamijwe igabanuka ry’ibiciro muri serivisi zayo no mu bikorwaremezo biryorohereza kandi bikagera kuri buri wese.

Ni inama bazamaramo iminsi ibiri.

Abahanga mu ikoranabuhanga ryo mu bihugu bigize imiryango ya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara irimo COMESA, SADC na IGAD, abafata ibyemezo muri politiki n’abo bafatanya muri uru rwego, nibo bayitabiriye.

Umuyobozi muri Minisiteri ya ICT na Inovasiyo ushinzwe kwegereza abaturage ikoranabuhanga Rodrigue Ruhashya wari umushyitsi mukuru avuga ko u Rwanda rufite ibyo gusangiza abarugana, birimo ibyo rwagezeho mu kubaka ibikorwaremezo no kurigeza kuri benshi.

Rodrigue Ruhashya.

Ibyo bikorwaremezo birimo kugeza ku baturage iminara ibafasha mu itumanaho ryaba irikoresha umurongo mugari wa ‘broadband’ cyangwa irindi rikwirakwiza murandasi itagira umugozi.

Ati: “ Hari byinshi byo gusangiza abaje batugana birimo kwegereza abaturage murandasi mu cyaro, bigakorwa binyuze mu kubaka iminara n’ibindi. Tubikorana naba rwiyemezamirimo, tukareba aho bashobora kubyubaka bikagirira akamaro abahatuye, bidahombeje abashoye ayabo.”

Yavuze ko mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya gukoresha iryo koranabuhanga, hari gahunda Leta y’u Rwanda yatangije yiswe Digital Ambassadors Program yatumye abantu miliyoni 4.5 hirya no hino mu Rwanda babimenya.

Barimo abageze mu zabukuru, urubyiruko n’abagore.

Intego ni uguharanira ko abaturage bose babimenya mu gihe cy’imyaka ine nk’uko bisanzwe muri gahunda y’isi yagutse kurushaho yiswe Universal Digital Literacy.

Ibyo byose, nk’uko Ruhashya abivuga, biri mu rwego rwo kwihutisha iterambere u Rwanda rwihaye mu myaka itanu iri imbere igize icyo Leta yarwo yise National Strategies for Transformation II ( NST 2).

Ikigega cyo gukwiza hose ikoranabuhanga

U Rwanda kandi rufite gahunda y’uko amafaranga ibigo bikwiza ikoranabuhanga mu gihugu byinjiza mu gihe cy’umwaka, havaho 3% agashyirwa mu bikorwaremezo bifasha abaturage kugera ku ikoranabuhanga.

Ati: “ Buri kigo gitanga 3% by’amafaranga abaturage bakishyuye muri serivisi z’ikoranabuhanga cyabahaye mu gihe cy’umwaka kikayaha ikigo gishinzwe imirimo ifite abantu benshi akamaro ubundi agashorwa mu bikorwa byo kubegereza ikoranabuhanga.”

Iyi gahunda niyo bise Universal Access Fund.

Avuga ko ayo amafaranga ari ingenzi kandi u Rwanda ruyakoresha neza.

Dr. Bernard Dzawanda ushinzwe ibikorwaremezo mu bihugu bigize isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo, COMESA, yabwiye Taarifa Rwanda ko baje mu Rwanda ngo bahaganirire uko banoza politiki mu ikoranabuhanga.

Dr. Bernard Dzawanda ushinzwe ibikorwaremezo mu bihugu bigize isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo, COMESA

Ati: “ Umwaka wa 2024 nabwo twaje ino turebera hamwe icyakorwa ngo bigerweho. Ubu twaje kureba uko byanozwa bikemeranywaho. Tuzava inaha tuganiriye ku nyandiko ihuriweho yazagena uko bizakorwa.”

Dzawanda avuga ko muri yo hazajyamo uko ibiciro byahuzwa hashingiwe ku bikorwaremezo biri aha n’aha kandi bigakorwa mu nyungu z’abaturage n’abacuruzi.

Inama iri kubera mu Rwanda yahawe insanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere ihiganwa rishyize mu gaciro ryizewe kandi ridaheza mu gufasha bose kubona murandasi.”

Mu Cyongereza baryise batya: “Promoting Fair Competition for Affordable, Reliable, and Accessible Internet for All”.

Izarangira bemeranyanyije ku nyandiko ivuguruye igena uko Politiki y’ikoranabuhanga mu bihugu bigize imiryango ya Afurika yavuzwe haruguru yaba iteye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version