Hari Abaganga Ba Baho International Hospital Bagiye Kuzitaba Urukiko

Biteganyijwe ko abaganga babiri bafite urwego rwa Dogiteri bazitaba urukiko mu rubanza ubushinjacyaha rubaregamo kugira uruhare mu rupfu rw’abantu babiri barimo umugore waguye ku iseta ari agiye kubyara.

Uyu mugore waguye ku iseta yitwaga Chantal Ngwinondebe, akaba yari afite imyaka 54.

Yaguye muri biriya bitaro ubwo yari yagiye kwikuzamo icyuma yari amaranye igihe muri nyababweyi ariko kukimukuramo neza ntibyakunda ahubwo ahasiga ubuzima.

Ubushinjacyaha bwakoreye idosiye abaganga babiri baromo utera ikinya witwa Dr Alfred Mugemanshuro na Gaspard Ntahonkiriye usanzwe ubanga akavura indwara zifata imyanya myibarukiro.

- Advertisement -

Nyuma y’uko bavuzweho uruhare mu rupfu rw’uriya mugore n’undi muntu wamubanjirije, bariya baganga bahise batabwa muri yombi.

Muri icyo gihe kandi Minisiteri y’ubuzima nayo yari yatangije iryayo perereza kuri kiriya kibazo.

Mu itsinda ryashyizweho na Minisiteri y’ubuzima ryari ririmo na Dr. Corneille Ntihabose ushinzwe iby’ubuzima rusange muri iriya Minisiteri.

Harimo kandi na Dr. Lysette Umutesi ushinzwe kwita ku by’ubuzima muri Kigo cy’igihugu cy’ubwisungane.

Nyuma y’igihe runaka hatangiye iperereza kuri kiriya kibazo, Leta yafashe umwanzuro w’uko biriya bitaro bifungwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version