Ingabo Z’u Rwanda Zari Zisanzwe Zikoresha Igifaransa Ariko Ubu Hari Umwihariko

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Colonel Ronald Rwivanga yabwiye Taarifa ko Igifaransa cyari gisanzwe gikoreshwa mu masomo yigishwa ingabo z’u Rwanda nk’uko bimeze mu yandi mashuri, ariko ubu hatangiye ikiciro kihariye kigenewe izijya kugarura amahoro mu mahanga.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 18, Gicurasi, 2022 nibwo  hatangijwe ku mugaragaro itangwa ry’amasomo y’Igifaransa mu ngabo z’u Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo niwe wari uhagarariye muu rwego rwa Politiki itangizwa ry’iriya gahunda.

Igikorwa cyo kuwutangiza cyabereye mu Kigo cya gisirikare kiri i Gako mu Karere ka Bugesera.

- Advertisement -
Col Ronald Rwivanga

Taarifa yabajije umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga niba hari umwihariko w’Igifaransa kizahabwa bariya basirikare, asubiza ko uwo mwihariko ari uko bo bazigishwa kugira ngo bategurirwe kuzashyikirana n’abo bazaba bagiye gucungira umutekano.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo zarwo Paul Kagame aherutse kuvugira mu Nteko ishinga amategeko ko bidatinze hari ibindi bihugu ingabo  nka bibiri, ingabo z’u Rwanda zizoherezwamo.

Icyakora ntibiramenyekana niba abatuye ibyo bihugu bakoresha Igifaransa.

Ku byerekeye iyigwa ry’Igifaransa mu ngabo z’u Rwanda, Umuvugizi wazo yatubwiye ko abarimu bazahugura ingabo bazatangwa n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie, OIF, uyoborwa na Louise Mushikiwabo.

Kugeza ubu hari abasirikare 150 u Rwanda ruri gutegurira kuzoherezwa hanze yarwo kuhagarura  amahoro cyangwa gucunga ayahagaruwe ngo atongera guhungabana.

Ubwo bahuraga n’ubuyobozi bwa OIF basubiyemo isomo riri mu gitabo kitwa Les Méthodes Françaises pour les Militaires.

Ni isomo basubirishijwemo n’Umukozi wa OIF witwa Jina El Haber.

Gikubuyemo amwe mu magambo y’ibanze akoreshwa mu gisirikare ku isi, umwarimu yigishije amajwi n’amafoto nyuma akabaza ibibazo abasirikare bagasubiza.

Ngo Igifaransa kiroroshye1!

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’ibikorwa mu ngabo z’u Rwanda, Col Jean Chrysostôme Ngendahimana  yashimye ko OIF yiyemeje gufatanya  n’ingabo z’u Rwanda.

Kuri we,  kumenya Igifaransa mu ngabo z’u Rwanda bifite agaciro gakomeye kubera ko zifite akazi ko kugarura amahoro mu bindi bihugu birimo n’ibikoresha ruriya rurimi.

Uretse abasirikare 150 bigishijwe ririya somo, rizirongerwa mu nteganyanyigishyo y’andi masomo asanzwe ahabwa abasirikare bajya  mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Igifaransa  kiri kwigishwa hose…

Minisiteri y’uburezi iherutse gusinya amasezerano agamije guteza imbere gahunda y’imyaka ine yo kwigisha Igifaransa mu mashuri y’u Rwanda.

Ni gahunda yitwa  Plan National Pour L’Enseignement et l’Apprentissage du Français au Rwanda.

Izashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, AFD.

Izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine.

Akamaro k’Igifaransa kandi hari ababona ko harenze kuba umuntu yaganira n’undi, ahubwo akamaro kacyo kagera no mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Hari umucuruzi witwa Rutamu wabwiye Taarifa ko mu gihe kiri imbere Abanyarwanda nibamenya kuvuga neza Igifaransa n’Icyongereza bizabaha amahirwe yo guhangana n’ibihugu biza imbere mu bucuruzi mpuzamahanga birimo n’Ibirwa bya Maurices.

Ati: “ Buriya kimwe mu bituma Ibirwa bya Maurices bitera imbere kandi bikaza imbere mu myanya itangwa n’ibigo mpuzamahanga kuturusha ni uko ababituye bavuga neza Igifaransa n’Icyongereza.”

Yongeraho ko uretse no mu bucuruzi,  no mu bukerarugendo kumenya kumva no kuvuga neza indimo mpuzamahanga bifasha cyane.

Rutamu avuga ko kuba u Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu kwigisha Igifaransa abarutuye ari ikintu kizarugirira akamaro kanini cyane cyane mu gihe kinini kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version