Amakipe Azakina BAL Yageze Mu Rwanda

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane taliki 19, Gicurasi, 2022 nibwo abakinnyi ba Zamalek BBC bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali baje gukina imikino ya nyuma y’irushanwa nyafurika rya Basket, BAL, rizatangira taliki 21, Gicurasi, 2022.

Hari n’abandi bahageze barimo ab’iki AS Salé( Association Sportive de Salé) yo muri Maroc.

Indi kipe yageze mu Rwanda na US Monastir(Union Sportive Monastirienne) yo muri Tunisia.

Imikino ya BAL izabera muri Kigali Arena guhera taliki 21 kuzageza taliki 28, Gicurasi, 2022.

- Advertisement -

Amakipe azakina iyi mikino ni aya akurikira:

Forces Armées et Police Basketball( FAP, Cameroun)

Petro de Louanda( Angola),

Zamalek( Maroc)

Cape Town Tigers(Afurika y’Epfo),

AS Salé( Maroc)

Seydou Legacy Athlétique yo muri Guinée na Rwanda Energy Group yo mu Rwanda.

Mu mikino iheruka ikipe ya REG Basketball Club( yo mu Rwanda) yeretse izo bari bahanganye mu mikino y’amajonjora yo kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’amarushanwa nyafurika y’uyu mukino ko yihagazeho.

Kugeza ubu REG BC yo mu Rwanda niyo ya mbere, igakurikirwa na US  Monastir yo muri Tunisia, hagakurikiraho AS Salé yo muri Maroc.

Andi makipe yitwaye neza ni SLAC (Seydou Legacy Athlétique Club) y’i Conakry muri Guinea, igakurikirwa na Clube Ferroviário da Beira y’I Beira muri Mozambique nyuma hakaza  Duke Blue Devils yo muri Cameron.

Amarushanwa y’amajonjora yaberaga i Dakar muri Senegal, akaba aheruka kurangira taliki 15, Werurwe, 2022.

Rwanda Energy Group (REG) niyo yahawe ikamba ry’ikipe yatsinze nyuma yo gutsinda  Ferroviario da Beira yo muri Mozambique ibitego 89-74.

Mu mikino itanu REG yakinnye yatsinzemo ine!

Muri urwo rugendo rugana ku ntsinzi, REG, yabanje gutsinda  AS Salé, ikurikizaho SLAC, nyuma yayo haza US Monastir hanyuma yikuza  Beira.

Ikipe yatsinze  REG ni imwe gusa yitwa Dakar Univeriste Club.

Abasifuzi bazasifura imikino ya nyuma ya BAL bari bamaze iminsi mu Rwanda bimenyereza ikirere cy’aho.

Kigali Arena ni umusaruro ufatika w’ibyo u Rwanda rugezeho mu rwego rw’imikino
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version