Ingabo Z’U Rwanda Zarokoye Abakozi Ba UN

Ubwo abakozi 20 b’Umuryango w’Abibumbye bacaga ahitwa Longiro muri Sudani y’epfo bagategwa igico n’abarwanyi, ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Major Aimé Uwimana zabatabaye zirabarokora.

Bari bari mu gikorwa cyo gushyira ibiribwa n’imiti n’ibindi bikoresho bagenzi babo bakorera i Longiro.

Uko ari 20 bari baturutse i Torit  mu Burasirazuba bwa Sudani y’epfo, mu bilometero nka 58.

Bagize itsinda ryitwa G4S Global rikorana n’abakozi ba UN bagiye mu butumwa muri kiriya gihugu bwiswe UNMAS.

- Advertisement -

Ku rubuga rwa UNMAS handitswe ko Major Aimé Uwimana yagize ati: “ Twasanze bariya bakozi bakutse umutima, bamwe bari bakomerekejwe n’amasasu. Ikindi ni uko ahantu twabasanze bari bahamaze igihe batarya, bafite n’umunaniro. Batubonye bariruhutsa.”

Ubwo bari bageze mu nzira baguye mu gico cy’abantu 30 bitwaje intwaro, bashyizeho na nyirantarengwa( barrière).

Umwe muri bariya bakozi witwa John Mowej yagize ati: “Baradufashe badutunga imbunda, basaba abashoferi guhagarara, turabyemera.”

Mu kanya gato barashe mu kirere bagira ngo babakure umutima, ariko baje no kurasa umwe muribo baramukomeretsa, bahita batangira gusaka abantu babambura amafaranga n’ibiribwa bari bagemuriye bagenzi babo.

Abagizi ba nabi babacuje ibyo bari bafite barangije barigendera.

Abo bakozi ba UN bagumye aho ngaho bategereje ubufasha bwa bagenzi babo, ariko buratinda.

Kuvana bariya bakozi aho bategewe n’abagizi ba nabi ntibyari byoroshye

Nyuma abasirikare b’u Rwanda baje kubatabara, babazanira ibiribwa n’imiti ku bari bakomeretse.

Agace gaherutse kubera mo ruriya rugomo, kamaze iminsi karabaye ahantu hateje akaga nyuma y’ubwumvikane buke hagati y’amoko y’aba Loronyo n’aba Longiro, bamwe bashinja abandi kubashimutira amatungo.

Umusirikare w’u Rwanda witwa Major Uwimana avuga ko bakurikiranira hafi uko umwuka uhagaze hagati ya bariya baturage, kandi ko nka RDF iba yiteguye gutabara aho byaba ngombwa hose.

Avuga ko ubwo bajyaga gutabara bariya baturage, bahuye n’ikibazo cy’umuhanda mubi kubera imvura nyinshi ihamaze igihe, ariko bakora uko bashoboye babahavana amahoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version