Ingabo Z’u Rwanda Zeretse Iz’Amahanga Uko Igisoro Gikinwa

I Nyakinama mu Karere ka Musanze haraye habereye ibirori byitabiriwe n’abasirikare bakuru bari bamaze iminsi bahahugurirwa. Byaranzwe no kwerekana ibiranga imico y’aho baturutse mu bihugu 11 by’Afurika. Ab’u Rwanda bo barekanye byinshi birimo no kubuguza.

Si imikino gusa, ahubwo herekanywe n’imyambarire gakondo, imbyino gakondo, uko bateka, uko batabarana n’ibindi biranga imico nyafurika.

Abasirikare bose hamwe berekanye ibiranga imico y’iwabo bari abantu 49 bakaba bari bamaze igihe gito bitabira amasomo y’abofisiye bakuru mu ngabo basanzwe baherwa mu Ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda rikorera i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Uretse guhanahana ubumenyi ku mico iranga iwabo wa buri musirikare, ibi birori byabaye n’uburyo bwo gusabana no gukomeza umurunga ubahuza nk’abanyeshuri basanzwe ari abasirikare bakuru.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’iri shuri rikuru Brigadier General Andrew Nyamvumba mu ijambo yahavugiye.

Yagize ati: “ Umunsi wo kwerekana imico y’iwacu watekerejweho kubera uruhare tuzi umuco ugira mu mibanire y’abantu ndetse no mu gusangira ubumenyi n’ibitekerezo buri gihugu kihariye. Inshingano z’iri shuri ni ugutanga ubumenyi bwubaka umusirikare kandi muri bwo harimo n’umuco.”

Ibi kandi byemezwa n’umwe mu banyeshuri bo muri iri shuri witwa Col Pascal Munyankindi.

Avuga ko mu kwerekana uko imico yabo iteye, abo basirikare baboneraho uburyo bwiza bwo kumenyana mu buryo bwagutse kurushaho.

Uko kumenyana niko gutuma bamwe bigira ku bandi, ibyiza bya bamwe bikabera urugero abandi.

Abasirikare bitabiriye ibi birori ni abo muri Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia n’u Rwanda.

Indyo ya Ethiopia
Nigeria nayo yamuritse ibyiganje mu muco wabo
Abanyarwanda mu mbyino gakondo nyarwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version