Isi Mu Mwaka Wa 2024 Izaba Ibishye Kurushaho-UN

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubukungu n’imibereho myiza, UN Department of Economic and Social Affairs (DESA) ryasohoye inyandiko igereranya uko ibintu byari byifashe mu mwaka wa 2023, uko bimeze mu ntangiriro z’uwa 2024 bityo ritangaza ko umwaka wose wa 2024 uzasharirira abatuye isi kurushaho.

Bikubiye muri raporo yiswe 2024 World Economic Situation and Prospects (WESP) report.

Muri yo handitsemo ko ubukungu bw’isi muri rusange buzazamuka ku kigero cya 2.4% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2023 aho bwazamutse ku kigero cya 2.75.

Ibi byatangiye nyuma y’uko COVID-19 yaduka mu isi, ni ukuvuga mu mpera z’umwaka wa 2019.

- Kwmamaza -

Abayanditse bavuga ko kugira ngo ibi biganure ubukana bizasaba ko amahanga akorana bya hafi, hakibandwa ku kuzamura ubukungu bubungabunga ibidukikije.

Antonio Guterres

Bananditse ko ibibazo biri mu isi ya none bizatuma n’intambwe yari iherutse guterwa mu kuzahura ubukungu yongera gutsitara.

Hari igika kiri muri iyi raporo kigira giti: “ Ibiciro ku bintu by’ibanze mu buzima bizazamuka, intambara n’imidugararo ya Politiki nabyo bibe uko, ubucuruzi mpuzamahanga buhazaharire, ingaruka zishingiye ku mihindagurikire y’ikirere nazo ziyongere cyane cyane mu bihugu biri mu birwa.”

Ibibazo bivuzwe haruguru kandi bizatuma ubukungu bw’ibihugu bikize nabwo budindira birusheho kuzahaza ubukungu bw’isi muri rusange ariko cyane cyane ubw’ibihugu bikennye.

Leta zirasabwa kwiga uko hakorwa ishoramari rirambye kandi rigari, riha benshi akazi kandi abantu bagashishikarizwa kwizigama.

Akandi kaga abatuye isi bashobora kuzahura nako nk’uko iriya raporo ibivuga ni ugutakaza agaciro kw’ifaranga cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Iki kibazo kizasubiza inyuma umuhati za Leta zari zarashyizeho ngo zivane abaturage bazo mu bukene kandi hejuru y’ibi hakiyongeraho n’imyenda ibihugu bikennye bifitiye ibihugu bikize.

Ng’uko  uko muri rusange  umwaka wa 2024 uzasharirira abatuye isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version