Ingabo Z’u Rwanda ‘Zidasanzwe’ Zahawe Umuyobozi Mushya

Ikirango cy'umutwe udasanzwe w'ingabo z'u Rwanda.

Nyuma yo kumuzamura mu ipeti akaba Brigadier General avuye ku rya Colonel, Perezida Kagame yagize Stanislas Gashugi umuyobozi mushya w’umutwe w’ingabo zidasanzwe muri RDF bita Special Operations Force.

Gashugi asimbuye Major General Ruki Karusisi wari umaze igihe ayobora iri tsinda ry’ingabo rifite ikigo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, hamwe mu hantu hakonja cyane mu Rwanda.

Brig Stanislas Gashugi( akiri Colonel). Ifoto@ RBA.

Mu mpinduka Perezida Kagame yakoze harimo ko Karusisi agomba gusubira gukorera ku Biro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu gihe agitegereje izindi nshingano.

Mu mwaka wa 2021 nibwo Brig Gashugi yahawe ipeti rya Colonel, ahita agirwa ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

- Kwmamaza -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version