Kagame Yakoze Impinduka Mu Bayobozi Mu Nzego Za Gisirikare

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bayobozi bashinzwe ibya gisirikare muri ambasade zitandukanye bazwi nka ‘defence attaché’, ndetse abasirikare hafi 1000 bo mu rwego rwa ba ofisiye bato n’abakuru bazamurwa mu ntera.

Mu mpinduka zakozwe, Brigadier General Joseph Demali wahoze ayobora ingabo zirwanira mu kirere kugeza mu 2015, yagizwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Turikiya. Yari asanzwe ashinzwe ibya gisirikare muri Kenya.

Brig Gen Demali yasimbuwe muri Kenya na Major Ephrem Ngoga wabanje kuzamurwa mu ntera akagirwa Lieutenant Colonel.

Lieutenant Colonel Stanislas Gashugi na we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel, yoherezwa muri ambasade Tanzania.

- Kwmamaza -

Ni mu gihe Major Eustache Rutabuzwa we yagizwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Canada.

Mu bandi bazamuwe mu ntera harimo abasirikare 665 bari bafite ipeti rya Liyetona, bahawe irya Kapiteni. Ni mu gihe abasirikare 319 basanzwe ari ba Su-Liyetona bagizwe ba Liyetona.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version