Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo z’u Rwanda ziherutse gukura iz’u Burundi mu menyo ya rubamba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ingabo z’u Rwanda ziherutse gukura iz’u Burundi mu menyo ya rubamba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 January 2021 12:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda baca umugani ngo umuturanyi wa bugufi akurutira umuvandimwe wa kure. Ukuri k’uyu mugani guherutse kugaragarira mu butabazi bwa gisirikare ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zakoreye iz’u Burundi ubwo zari zugarijwe n’amasasu y’abarwanyi bigometse ku butegetsi bw’i Bangui.

Mu gitondo cya Noheli nibwo abarwanyi bo muri Centrafrique bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za MONUSCA zirimo n’iz’Abarundi, zibatera zibatunguye.

Ingabo z’u Rwanda zigize umutwe udasanzwe ziri ahitwa Sibut mu bilometero 70 uvuye ahi ingabo za MONUSCA zahise zitabara zitesha abo barwanyi bari bafite umugambi wo kurimbura ingabo za MONUSCA zirimo n’iz’Abarundi.

Abenshi mu basirikare b’uriya mutwe wa UN bari Abarundi.

N’ubwo bitabujije ko hari abaguye muri kiriya gitero, ariko umutwe w’ingabo zidasanzwe wa RDF watumye hari abarokoka mu ngabo z’u Burundi ziri muri MONUSCA zikorera muri Perefegitura ya Kemo ahitwa Dekoa.

The New Times iherutse kwandika ko nyuma yo kwirukana abarwanyi bari bugarije ingabo z’u Burundi ziri muri MONUSCA, ingabo z’u Rwanda zigize umutwe udasanzwe zaherekeje abandi basirikare ba MONUSCA zibavana aho rwari ruhinanye zibagarura Dekoa.

Amakuru yatanzwe na UN avuga ko abarwanyi bagabye igitero ku ngabo z’u Burundi bageraga mu 100.

Muri Centrafrique hari yo ingabo z’u Rwanda zifite ubutumwa bw’ingeri ebyiri.

Hari izifite ubutumwa bwo gukorana na UN mu kurinda abayobozi bakuru b’igihugu hakaba n’izindi zigize umutwe udasanzwe ushinzwe kurinda ko abarwanyi bashobora kugaba igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda n’ibya Polisi y’u Rwanda.

Muri 2013, RDF yatabaye abacuruzi bo mu isoko rya Bujumbura…

Muri Mutarama, 2013 isoko rya Bujumbura ryigeze gufatwa n’inkongi, Ingabo z’u Rwanda zirabatabara.

Icyo gihe u Burundi bwayoborwaga na Pierre Nkurunziza, bukaba aribwo bwari bugitangira kwisuganya ngo bwivane mu bibazo by’ubukungu n’umutekano muke.

Kubera ubukana bw’uriya muriro, byananiye Polisi y’u Burundi biba ngombwa ko u Rwanda rutabara rwoherezayo kajugujugu zo kuwuzimya.

Umubano w’ibihugu byombi si mwiza cyane ariko hari ikizere…

Ku ngingo y’ububanyi n’amahanga Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko igihugu cye kiri kunoza umubano wacyo n’amahanga.

N’ubwo ateruye ngo avuge u Rwanda cyangwa ikindi gihugu, ariko mu minsi ishize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi Amb Albert Shingiro yatumiye mugenzi we w’u Rwanda  Dr Vincent Biruta kugira ngo azamusure.

Ibiganiro bagiranye bigamije kureba uko umubano w’ibihugu byombi waba mwiza kurushaho.

Perezida Ndayishimye  yavuze ko  hari ibyakozwe byerekana ko umubano w’u Burundi n’amahanga uzaba mwiza kurushaho muri 2021.

Yakoresheje umugani uvuga ko ‘ifuni ibagara ubucuti ari akarenge’.

Twagerageje kubaza Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi Colonel Biyereke Floribert icyo bavuga kuri ubwo bufatanye bwa gisirikare ariko ntaradusubiza.

TAGGED:BurundiCentrafriquefeaturedIngaboMONUSCARwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article BDF muri Karongi urubyiruko ntiruyikozwa kuko ntibazi icyo ifasha|| umuzunguzayi wambere w’iKarongi atubwiye uko yahageze
Next Article I Musanze Bakomeze Bagere Mu Ngo Zabo Saa 7h00pm, Bagume Yo- CP Kabera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?