Ingano u Rwanda Rukoresha Muri Iki Gihe Ziva Mu Bihe Bihugu?

Ingano ni ikinyampeke kiri mu bikunzwe kandi byakunzwe n’abantu kurusha ibindi kandi kuva cyera mu mateka ya muntu. Kubera ko muri iki gihe zabaye imbonekarimwe kubera ko ibihugu bya mbere bizeza ku isi biri mu ntambara, u Rwanda rwahisemo kuzihaha muri Brazil na Australia.

Ikarita yerekana ibice bya Australia bihingwamo ingano
Brazil nayo ifite ingano nyinshi. Ifite n’umwihariko wo kweza ikawa nyinshi kurusha ahandi ku isi

Iby’uko u Rwanda ruzashakira ahandi ingano byatangajwe bwa mbere na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda Bwana John Rwangombwa ubwo yavugaga uko ifaranga ry’u Rwanda ryifashe ugereranyije n’uko ibiciro by’ibiribwa b’ibihahwa bikomeye ku isi byifashe.

Icyo gihe yavuze ko  kuba  hafi 60% y’ingano u Rwanda rutumiza hanze ituruka mu Burusiya na Ukraine kandi ibi bihugu bikaba biri mu ntambara, bivuze ko ubwinshi by’ingano rucyenera izagabanuka.

Kubera iyo mpamvu, Guverineri Rwangombwa yatangaje ko u Rwanda rugomba gushaka ahandi rwakura ingano zo kuziba icyo cyuho.

- Kwmamaza -
John Rwangombwa Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda

Ni muri uyu mujyo, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje  ko u Rwanda ruri gukura ingano mu bihugu bibiri ari byo Brazil na Australia.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente niwe wabitangaje, avuga ko gutumiza kiriya kinyampeke muri biriya bihugu ari igisubizo Leta y’u Rwanda yashatse ariko ibikora ifatanyije n’Urwego rw’abikorera ku giti cyabo.

RBA yanditse ko Dr Ngirente yagize ati: “Tumaze kubona amasoko mu bihugu bibiri ari byo Brasil na Australia kandi twatangiye gukurayo ingano.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru

Icyakora Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko ingorane irimo ari intera y’urugendo ituma n’igiciro cy’urugendo ituma igiciro cy’ubwikorezi kizamuka.

Ibi ariko ngo ntibyatumye ubwinshi bw’ingano u Rwanda rwatumizaga igabanuka.

Ni intera ndende koko kubera ko kuva i Kigali ujya Rio de Janeiro muri Brazil ari ibilometero 9,050 mu gihe kuva i Kigali ujya Canberra muri Australia ari ibilometero 11, 304.

Ni urugendo ruhenze

Ati: “Sinavuga ko dufite ikibazo cy’ibura ry’ingano, ikigoye ubwo ni igiciro cyo kubigeza mu Rwanda.”

Ubusanzwe ibihugu bitatu bya mbere ku isi byeza ingano ni u Bushinwa, u Buhinde n’u Burusiya.

Ku rubuga rwa worldpopulationreview.com handitseho ko hari ibindi bihugu byeza kandi bikohereza hanze ingano nyinshi harimo u Bushinwa, u Buhinde, Australia, Brazil, Canada, u Bufaransa, Pakistan, Ukraine, u Budage na Turikiya.

Ibiciro ku isoko ry’u Rwanda byarazamutse cyane k’uburyo mu kwezi kumwe( Mata), byazamutseho hafi 10%.

Ni ikibazo cyatumye Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi muri Guverinoma ayoboye bagira icyo babivugaho.

Dr Ngirente Edouard usanzwe ari n’umuhanga mu by’ubukungu  kuko yabyigiye muri Kaminuza iri mu zikomeye ku isi  y’i Louvain mu Bibiligi avuga ko imibare yerakana ko mu buryo bw’impuzandengo, mu mezi atatu ya mbere ya 2022, mu Rwanda ibiciro byazamutse ku gipimo cya 5,9%.

Ni izamuka riri hejuru ugereranyije n’amezi atatu ya mbere y’umwaka ushize wa 2021, kuko iki gipimo cyari kuri 2,1%.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko ibiciro byo mu Rwanda byakomeje kuzamuka k’uburyo ukwezi kwa Mata, 2022 kwarangiye  ibiciro byariyongereye ku gipimo cya 9,9%, mu gihe mu kwezi kwa gatatu( Werurwe), 2022, iki gipimo cyari kuri 7,5%.

Izamuka ry’ibikomoka kuri Petelori naryo ryatumye hari ibiciro ku bicuruzwa bimwe na bimwe byazamutse.

Minisitiri w’Intebe yavuze ku masoko yo hirya no hino mu gihugu hari abacuruzi  bazamuye ibiciro kandi ‘nta mpamvu ifatika’ bashingiyeho.

Guverinoma y’u Rwanda ngo yashyizeho izindi ngamba zirimo  igenzura rihoraho mu masoko

hagamijwe kureba ko abacuruzi batazamura ibiciro uko bishakiye nta mpamvu no kureba ko uburenganzira bw’umuguzi bwubahirizwa.

Hari na Nkunganire Guverinoma yashyizeho ngo zifasha abaturage kutishyura menshi mu bintu runaka hanyuma bakabura na macye mu bindi.

Urugero ni nko guhendwa kuri tike y’imodoka bigatuma uzabura ayo kwishyura Mituelle de Santé.

Guverinoma yashyize Nkunganire ku giciro cy’ibikomoka kuri peteroli.

Ubu igiciro cya lisansi kuri pompe kiyongereyeho Frw 103 gusa mu gihe hari kwiyongeraho Frw  218 iyo hatabaho Nkunganire ya Guverinoma nk’uko Dr Ngirente abyemeza.

Ikindi ngo ni kuri mazutu, igiciro kiyongereyeho  Frw   167, mu gihe hari kwiyongeraho  Frw 282 iyo hatabaho iriya Nkunganire.

Ibi bivuga ko kuri lisansi na mazutu, Guverinoma yigomwe Frw 115 kuri litiro, kugira ngo yorohereze abakora ingendo cyane cyane yirinda ko hari amafaranga yiyongera ku giciro cy’urugendo.

Ikindi kandi, ngo  binyuze mu bufatanye hagati ya Leta n’abikorera, hari gahunda zatangiye zigamije kubona ibicuruzwa ku yandi masoko afite ibyo u Rwanda rukeneye (alternative markets), urugero nk’amavuta, isukari n’ingano.

Guverinoma ikomeje kandi kugirana ibiganiro no kureshya abashoramari bifuza kubaka mu Rwanda inganda zitandukanye bikazongera umusaruro  w’ibitunganyirizwa mu Rwanda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version