Kayonza: Abana 3 Bibana Baratabaza Kubera Inzara

Abana batatu bo mu Mudugudu wa Gashari, Akagari ka Gikaya, Umurenge wa Nyamirama batabaje itangazamakuru ngo ribatabirize kubera ko bashonje cyane. Nyina yarahukanye Se nawe aherutse gufungwa azira ‘kwiba igitoki’ cy’abaturanyi.

Se w’aba bana yitwa Kalinganire Nyina akitwa Munganyinka, uyu akaba yarahukaniye mu Murenge wa Kabarondo ahashakira undi mugabo.

Ni mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gikaye muri Nyamirama mu Karere ka Kayonza

Umwana mukuru afite imyaka 13, umukurikira afite imyaka 11, undi afite itanu.

Yabwiye Bwiza.com ko we nk’umwana mukuru ajya gutwara umutwaro aho awugejeje bakamuha Fw 300 akaba ari yo ahahisha ageze mu rugo aho aba yasize abavandimwe be.

Ngo agafaranga kabuze, baraburara.

Icyifuzo cy’uyu mwana uvugira na barumuna we ni uko babona ubufasha bwo kubona icyo bateka kandi uwabishobora akabafasha gusubira kwiga kuko bakiri bato.

Gitifu w’Umurenge wa Nyamirama witwa Pascal Nkurunziza ntiyafashe telefoni ye ngo agire icyo abwira bagenzi bacu ba Bwiza.com bashakaga kumubaza icyo ateganyiriza gufasha bariya bana.

Ikindi kandi ni uko Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage witwa Jean Damascène Harerimana nawe ntacyo yatangarije itangazamakuru kuri iki kibazo.

Inkuru y’ikibazo cy’aba bana tuzakomeza kuyikurikiranira abasomyi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version