Guverinoma Isaba Abanyarwanda Kuzakirana Ubumuntu Abimukira Bo Mu Bwongereza

Alain Mukuralinda

Alain Mukularinda usanganywe inshingano zo kuvugira Leta y’u Rwanda avuga ko abimukira bazava mu Bwongereza  bazagera mu Rwanda mu gihe gito kiri imbere. Avuga ko kubakirana ubumuntu ari inshingano ku Banyarwanda, bakabikora bazirikana ko bariya bantu bazaba bavuye mu buzima bugoye.

Ati: “Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukuzabakira na yombi, bazirikana ko ahanini ari abantu baba bavuye mu buzima bugoye, bakeneye kwakiranwa ubumuntu kugira ngo bashobore kongera kwiyubaka no kwigirira icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo habo hazaza.”

Abajijwe italiki bazagerera mu Rwanda, yirinze kuyivuga, avuga ko Itariki abimukira bazagerera mu Rwanda n’umubare w’abazaza ku ikubitiro bitaramenyekana.

Icyakora ngo imyiteguro igeze kure kandi ngo igihe cyose bazazira u Rwanda ruzabakira.

- Kwmamaza -

Hari amakuru Taarifa ifite avuga ko ku ikubitiro hazaza abantu bagera ku 100.

Ni ikimenyimenyi Urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru, RBA, rwasuye inyubako zizacumbikira bariya bimukira zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 350.

Iyo urebye amafoto yazo, ubona ko zifite ibikenewe byose ngo umuntu yumve aguwe neza bitewe n’aho atuye.

Hari aho biyuhagirira haba imbere no hanze y’inzu babamo, ubwiherero bumeze neza, ibitanda bigari, aho gutegurira no gufatira amafunguro n’ibindi.

Taarifa kandi yabajije Mukularinda niba abimukira bose bacumbikirwa muri Kigali honyine, asubiza ko abazaza bwa mbere  bazacumbikirwa i Kigali ariko abandi bazaza nyuma bazacumbikirwa n’ahandi mu Ntara z’u Rwanda.

Ati: “Aba mbere bazacumbikirwa i Kigali ariko uko bazagenda baza bazanacumbikirwa n’ahandi mu gihugu.”

Mu gihe bazaba bamaze kumenyera ikirere n’imiterere n’imitegekere y’u Rwanda, bazaba bafite uburenganzira bwo kwidegembya nk’abandi Banyarwanda bakora ibitanyuranyije n’amategeko.

Ushatse gusura Pariki, ushatse gusohokera ahantu runaka azabikora, byose ariko bikorwe mu mbago z’ibyo amategeko ateganya.

Hagati aho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta hamwe na mugenzi we ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu cy’u Bwongereza witwa Priti Patel bagiye i Geneva mu Busuwisi gusobanurira amahanga uko ibyo kuzana bariya bimukira mu Rwanda biteye.

Kubazana mu Rwanda byateje impaka mu nzego zitandukanye z’abantu barimo abanyapolitiki n’abakora mu nzego ziharanira uburenganzira bwa muntu.

Hari n’amakuru aherutse kuvugwa ko hari abatanze ikirego bavuga ko ariya masezerano atubahirije uburenganzira bwa muntu.

Icyakora Perezida Paul Kagame uherutse kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko ubufatanye bw’u Bwongereza n’u Rwanda mu kibazo cy’abimukira atari igikorwa cy’ubucuruzi.

Yagize ati: “ Gucuruza abantu ntibiba mu mico y’Abanyarwanda. Si indangagaciro zacu ngo tugure niturangiza tugurishe abantu.”

U Rwanda kandi rusanzwe rufite abantu barubamo barahoze ari abimukira ariko bafashwe nabi aho bari barahungiye ngo bahashakira amaronko.

Ni ibibazo batangiye kubamo guhera mu mwaka wa 2018 kandi icyo gihe nabwo u Rwanda hari abo rwahisemo gucumbikira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version