Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingaruka Gufunga Umupaka W’Uburundi Byagize Ku Bukungu Bw’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ingaruka Gufunga Umupaka W’Uburundi Byagize Ku Bukungu Bw’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 January 2025 2:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
u Rwanda ruherereye mu Majyaruguru y'u Burundi
SHARE

Muri Mutarama, 2024 Leta y’Uburundi yanzuye ko ifunze imipaka yose yo k’ubutaka ibuhuza n’u Rwanda. Mu gihe cy’umwaka umwe, ibi bimaze guhombya u Rwanda Miliyoni $2 zirenga bitewe no gukumira ibicuruzwa byarwo ku isoko ry’Uburundi.

Ibyo u Rwanda rwoherezaga mu Burundi byagabanutseho 40% kuva uwo mupaka wafungwa.

Iyi mibare yasohowe muri raporo yerekana uko ibyo u Rwanda rwohereje hanze bihagaze mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2024.

Kuba u Rwanda rwari rufite isoko mu Burundi ariko imipaka ikaza gufungwa byararuhombeje.

Imibare ivuga ko ibyo rwoherezaga mu Burundi byagabanutse cyane mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2024, bigera kuri Miliyoni $3.03 bivuye kuri kuri Miliyoni $ 5.18  zinjiye mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje.

Ku rundi ruhande, Uburundi bwo bwarungutse kuko u Rwanda rutigeze rubuza ibibuturukamo kurugeramo.

Ntirwigeze ruhindura gahunda yarwo mu bijyanye n’ubucuruzi mu bihugu by’abaturanyi.

Umubano mubi hagati ya Kigali na Gitega niwo watumye ibyo Abanyarwanda boherezaga mu Burundi bidatambuka bityo abacuruzi barahomba.

Gufunga umupaka w’Uburundi kwatewe n’uko ubutegetsi bw’iki gihugu bwashinjaga u Rwanda gufasha abarwanyi ba Red Tabara bari bamaze igihe runaka bagabye ibitero mu Burundi byica abaturage.

Mbere Abanyarwanda boherezaga mu Burundi ibicuruzwa bitandukanye birimo n’ibikorerwa mu nganda z’u Rwanda.

Ibicuruzwa byo mu Burundi byinjira mu Rwanda byo byiyongereye bigira agaciro Miliyoni $ 3.03 mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2024 mu gihe mu gihembwe nk’icyo cyo mu mwaka wa 2023 byari Miliyoni $ 2.18.

Iyi mibare ivuze ko ibyavuye mu Burundi byinjira mu Rwanda byiyongereye ku ijanisha rya 39%, bivuze ko gufunga umupaka w’Uburundi byahombeje u Rwanda.

Raporo y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, yiswe Formal External Trade 2024Q3 ivuga ko igihugu cya mbere  ku isi u Rwanda rwoherejemo byinshi mu byo rwasaruye ni Leta ziyunze z’Abarabu kuko bifite agaciro ka Miliyoni $ 446.51 bingana na 68.29% by’ibyo rwohereje hanze byose.

Igihugu cya kabiri ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifite uruhare rw’ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni $ 62.13 ni ukuvuga ijanisha rya 9.50%, hagakurikiraho Ubushinwa bwaguze ibifite agaciro ka Miliyoni $ 22.68 zingana na 3.47%, Luxembourg yaguze ibifite agaciro ka Miliyoni $ 13.77 zingana na 2.11% nyuma hakazaho Ubwongereza bwaguze ibifite agaciro ka Miliyoni $ 9.06 zingana na 1.39%.

Mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Uganda nicyo gihugu cya mbere u Rwanda rwoherejemo byinshi muri kiriya gihembwe cy’ingengo y’imari, igakurikirwa n’Uburundi.

Igihugu cya mbere u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa byinshi ni Ubushinwa.

Mu gihembwe nk’iki ibyinshi mu byo u Rwanda rwatumije muri EAC byaje biva muri Tanzania no muri Uganda.

TAGGED:BurundifeaturedRwandaUbucuruziumupaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article FARDC Iri Guhatana Ngo Irebe Ko Yakwirukana M23 i Masisi
Next Article Umubano W’u Rwanda Na Djibouti Ugiye Kwagurwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?