Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yitezweho Ingamba Nshya Kuri Covid-19

Perezida Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri, yitezweho kuvugurura ingamba zari zimaze iminsi zubahirizwa mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Inama iheruka yabaye ku wa 19 Gashyantare, yemeza ingamba zirimo ko ingendo zemewe hagati ya saa kumi za mu gitondo na saa mbili z’ijoro. Ni ingamba zagombaga gukurikizwa kugeza kuri uyu wa 15 Werurwe 2021.

Icyo gihe byemejwe ko ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Ni icyemezo gishobora kubaho impinduka, igihe abantu bamara mu mirimo kikongerwa bijyanye n’imibare iri hasi y’ubwandu bwa COVID-19.

Ikindi cyemezo giterejweho umwanzuro mushya ni uko kugeza ubu ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’uturere dutandukanye nazo zibujijwe, kereka ku mpamvu z’ingenzi nk’ubuvuzi cyangwa ubukerarugendo.

- Kwmamaza -

Hitezwe kureba niba abantu za resitora zishobora kwakira bakurwa kuri 30% bakongerwa, cyangwa imodoka zitwara abagenzi zikaba zakwemererwa gutwara hejuru ya 75%.

Kugeza ubu ubukwe mu nzego za leta n’amatorero buremewe, ariko kwakira abashyitsi ntibyemewe. Hitezwe kureba niba hari impinduka zishobora kuba kuri icyo cyemezo.

Ubwo inama iheruka yateranaga abari bamaze kwandura COVID-19 bari 17.929 mu gihe abari bamaze gupfa bari 245. Ubu abanduye bageze kuri 20.186 naho abapfuye ni 280, bivuze ko hagati aho handuye abantu 2257, hapfa 35.

Icyizere cyo koroshya ingamba kandi gishingiye kuri gahunda y’ikingira rya COVID-19 ikomeje mu bafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa kuzahazwa na yo. Magingo aya hamaze gukingirwa abantu basaga 257.000.

Kuri uyu wa Mbere gukingira byakomereje ku bacuruza mu masoko atatu yo mu Murenge wa Karembure mu Karere ka Kicukiro bagera ku 1.500. Hakingiwe n’ibindi byiciro birimo itangazamakuru, igikorwa cyabereye muri Kigali Arena. 

Abaminisitiri batandukanye ubwo bari mu nama yayobowe na Perezida Kagame
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version