Ingimbi Z’Abanyarwanda Zarangije Amasomo Mu ‘Ishuri Rya Gisirikare’ Muri USA

Hari Abanyarwanda baraye barangije amasomo agenewe ingimbi zitegurirwa kuzaba abasirikare haba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika cyangwa mu bihugu bakomokamo. Mu barangije ariya masomo harimo ingimbi z’Abanyarwanda n’abandi baturutse mu bindi bihugu birimo na Kenya.

Bari bamaze igihe biga mu kigo cyigisha abasirikare bashaka kuba ba ofisiye bato kitwa Missouri Military Academy

Abarangije ariya masomi bakomoka mu Rwanda ni aba bakurikira:

-Dylan Neza Mugisha

- Advertisement -

-Bruno Migaruka Kuzwayezu,

-Landry Cyusa Rudasingwa,

-Ganza Sano Rugumire,

-Kenny Kazora,

-Edwin Kagame,

-Bryan Intwali,

-Dhalil Brave Belko.

Ishuri rya Missouri Military Academy ni ishuri ritegurira abahungu bafite hagati y’imyaka irindwi n’imyaka 12 kuzaba abasirikare.

Ku rubuga rwa ririya shuri handitse ko ryashinzwe mu rwego rwo guha abahungu umurongo w’ubuzima, bakamenya uko nabo bakwiha gahunda y’ibyo bashaka mu buzima.

Abiga muri ririya shuri ryashinzwe mu mwaka wa 1889 biga baba mu kigo.

Batozwa kuzavamo abagabo bashoboye inshingano zose bazahabwa, haba mu gisirikare, mu buyobozi bwa politiki, kuba ababyeyi beza n’abayobozi beza.

Ingimbi ziga muri Missouri Military Academy zitozwa byinshi birimo ubumenyi muri siyansi n’ikoranabuhanga, kumenya kwihanganira ibigeragezo birimo n’ibiterwa n’urungano, amasomo y’ingenzi agenga umusirikare, kumenya gufata inshingano no kubazwa uko bazishyize mu bikorwa n’ibindi.

Kuzwayezu
Dylan Mugisha
Kevin Kazora

 

Bryan Intwali
Edwin Kagame

 

Mpabuka
Rudasingwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version