Mu Rwibutso Rwa Rukumberi Hagiye Gushyingurwa Imibiri 2 500

Abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Karere ka Ngoma n’ahandi mu Rwanda bari i Rukumberi mu gikorwa cyo gushyingura imibiri 2 500 yabonywe hirya no hino muri kariya gace guhera muri 2020 kugeza ubu.

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi rusanzwe  ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 40 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abazi amateka ya kariya gace bemeza ko ari kamwe mu duce twageragerejwemo Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu mwaka wa 1959 ndetse no mu myaka yabanjirije uwakorezwemo Jenoside nyirizina ari wo wa 1994.

Ni agace katujwemo Abatutsi mbere ya 1994, bikaba byarakozwe mu rwego rwo kubashyira ahantu habo hihariye kugira ngo kubica bitazabagora.

- Advertisement -

Imiterere yaho [Rukumberi] ituma haba  nk’ikirwa kuko hakikijwe n’amazi y’ibiyaga bya Mugesera, Sake na Birira n’Umugezi w’Akagera.

Hari benshi mu Batutsi bajugunywe muri ariya mazi ari bazima abandi bajugunywamo bitemwe cyangwa banapfuye.

Umuhango wo gushyingura iyi mibiri witabiriwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Guverinoma Johnston Busingye.

Hari kandi Prof Jean Pierre Dusingizemungu wahoze ayobora IBUKA, Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba CG Emmanuel Gasana na Meya w’Akarere ka Ngomba Aphrodis Nambaje.

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye niwe mushyitsi mukuru
Amasanduku arimo imibiri iri bushyingurwe
Urwibutso rwa Rukumberi ruherereye mu Karere ka Ngoma
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version