Ingingo Z’ingenzi Z’ijambo Rya Museveni Mbere Y’amatora

Umukuru w’Igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni yaraye agejeje ijambo ku baturage abasaba kuzitabira amatora azaba kuwa Kane tariki 14, Mutarama, 2021 ku bwinshi. Yababwiye ko ntawe uzabakoma imbere, ko ingabo na Polisi bari maso.

Yavuze ko mu gihe yiyamamazaga yakoze uko ashoboye yirinda gushyira abaturage mu mimerere yatuma banduzanya COVID-19, ariko anenga abo bari bahanganye ko batigeze bitwara nkawe.

Yasabye abaturage kuzitabira amatora ari benshi, bakirinda guha agaciro ibyavuzwe na bamwe mu batavuga rumwe na NRM babujije abaturage kuzitabira amatora mu rwego rwo gutuma Museveni abura amajwi.

Yavuze ko bagomba kuzitabira amatora ku bwinshi kandi ko nta bwoba bagombye kugira kuko ingabo na Polisi biteguye kubarinda.

- Advertisement -

Ati: “ Ntimuzagire ubwoba bwo kuza gutora kuko nahaye amabwiriza abashinzwe umutekano yo kuzabarinda. Kandi bariteguye.”

Museveni yavuze ko uzagerageza kubahungabanya azakubitwa inshuro atarabikora.

Yabasabye kwibuka uko ababigerageje bakubitiwe inshuro muri Kampala mu minsi ishize.

Avuga ko nta kintu inzego z’umutekano zananirwa kwivuna uko cyaba kimeze kose kandi ko nta gice cya Uganda zitageramo ngo zikirinde.

Yasabye urubyiruko rw’i Kampala kwirinda gutega amatwi abatavuga rumwe na Leta bashaka kubayobya babashuka ‘gukora ibintu bidakurikije amategeko.’

Perezida Museveni yababwiye ko uzahaguruka ashaka guhungabanya umutekano, agomba kuzirengera ingaruka, kandi abibutsa ko ingabo na Polisi biteguye guha isomo uwo ariwe wese uzateza rwaserera.

Yasabye bagenzi be bahanganye mu matora kutaziba amajwi, ahubwo bakareka abaturage bagatora uko bashaka, hagatsinda uwo bifuza.

Perezida Museveni yavuze ko ikibabaje ari uko hari bamwe mu bafatanyabikorwa ba Uganda bo mu mahanga batazi neza amateka yayo.

Ati|: “ Abanyamahanga ntibazi ko imbaraga zacu tuzikura ku bufatanye bwacu budakuka. NRM ifite umurongo uhamye kandi imbaraga zayo ziva ku mikorere y’inama zayo ku mirenge ndetse no mu ngabo za Uganda. Dufite n’ubukungu buhagaze neza kuko twashoboye gukorana neza n’abikorera ku giti cyabo.”

Kuri Perezida Museveni, iyaba abanyamahanga bamenyaga kandi bagaha agaciro amateka ya Uganda bahitamo kuyubaha bakumva ko mbere yo gushaka kuyikoreramo ibyo bashaka, bagombye kubanza kureba niba biri mu nyungu zayo kurusha izindi izo ari zo zose.

Amatora azaba kuri uyu wa Kane tariki 14, Mutarama, 2021
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version