Rwanda: COVID-19 yishe Padiri , apfuye akurikira Padiri Ubald utarashyingurwa

Mu gihe kitageze mu byumweru bibiri u Rwanda rupfushije abapadiri babiri. Kuri uyu wa Kabiri, tariki 13, Mutarama, 2021 Padiri Hermenegilde Twagirumukiza yapfuye azize COVID-19. Apfuye mu gihe Abanyarwanda bari bacyunamiye Padiri Ubald Rugirangoga nawe wishwe n’ingaruka za COVID -19 yamwangirije ibihaha.

Itangazo ryasohowe na Kiliziya Gatulika rigashyirwaho umukono n’Umuvugizi wayo Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, rivuga ko Padiri Twagirumukiza yakoreraga muri Diyoseze ya Butare.

Padiri Twagirumukiza yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13, Mutarama, itangazo rimubika rikaba ryasinyweho na Mgr Rukamba.

Twagirumukiza yavutse muri 1931, akaba yarahawe ubupadiri muri 1961.

- Advertisement -

Padiri Hermenegilde Twagirumukiza yari umwe mu bapadiri b’abanditsi b’ibitabo.

Itangazo rimubika
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version