Guverinoma y’u Rwanda yahawe Miliyoni € 173.84 yo gushora mu bikorwa byo kugeza hirya no hino amashanyarazi akomoka ku ngufu zitangiza ibidukikije.
Uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda usanga arenga Miliyari Frw 289,4 .
Ayo mafaranga azaba yiyongera ku zindi Miliyoni € 86.92 azatangwa na Banki ya Aziya igamije guteza imbere Ishoramari, azatuma umushinga ugira agaciro ka miliyoni €260.76 ni ukuvuga Miliyari Frw 435.
Banki Nyafurika y’iterambere yatangaje ko ariya mafaranga azasha u Rwanda mu mishinga yaro yo kugeza amashanyarazi ku barutuye bose, akaba amashanyarazi kandi akomoka ku ngufu zitangiza ikirere.
Ingo 2,000 zo hirya no hino mu gihugu nizo ayo mashanyarazi azageraho, akazafasha abacuruzi bakorera mu bigo 850 kubona amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, ni ukuvuga akomoka ku mashanyarazi atangwa n’ingufu zisanzwe zikomoka ku masumo ziziyongera ku zindi ngo 50,000 zizabona amashanyarazi akomoka ku muyoboro utari mugari ni ukuvuga ku mirasire y’izuba.
Mu itangazo iriya Banki yasohoye haragira hati: “Byongeye aya mafaranga kandi azanafasha ingo ibihumbi 100 n’ibigo bya Leta 310 kubona ibikoresho byifashishwa mu guteka hifashishijwe ingufu zitangiza afashe no mu gushyira amatara ku mihanda ireshya na kilometero 200 yo mu mijyi yunganira Kigali”.
Ayo mafaranga atanzwe mu rwego rwo gukomeza gufasha u Rwanda kubera ko rwitaye neza mu gushyira mu bikorwa imishinga yo guha abarutuye ingufu z’amashanyarazi.
Ubushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo bwiswe EICV7 bugaragaza ko ingo zifite amashanyarazi ari 72%, muri zo 22% zigacana akomoka ku mirasire y’izuba.
Mu mwaka wa 2024 ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zageze ku kigero cya 72% zivuye kuri 34% by’ingo zacanirwaga muri 2017.
Ni imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri Mata 2025.
Mu myaka irindwi ishize, ni ukuvuga 2017 kugeza 2024, ingo zo mu mijyi zifite amashanyarazi, zageze kuri 88% zivuye kuri 76%, mu gihe izo mu cyaro zifite amashanyarazi zageze kuri 65% zivuye kuri 25%.