Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingo 2,000 Zigiye Guhabwa Amashanyarazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ingo 2,000 Zigiye Guhabwa Amashanyarazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 July 2025 3:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yahawe Miliyoni € 173.84 yo gushora mu bikorwa byo kugeza hirya no hino amashanyarazi akomoka ku ngufu zitangiza ibidukikije.

Uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda usanga  arenga Miliyari Frw 289,4 .

Ayo mafaranga azaba yiyongera ku zindi Miliyoni € 86.92  azatangwa na Banki ya Aziya igamije guteza imbere Ishoramari, azatuma umushinga ugira agaciro ka miliyoni €260.76  ni ukuvuga Miliyari Frw 435.

Banki Nyafurika y’iterambere yatangaje ko ariya mafaranga azasha u Rwanda mu mishinga yaro yo kugeza amashanyarazi ku barutuye bose, akaba amashanyarazi kandi akomoka ku ngufu zitangiza ikirere.

Ingo 2,000 zo hirya no hino mu gihugu nizo ayo mashanyarazi azageraho, akazafasha abacuruzi bakorera mu bigo 850 kubona amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, ni ukuvuga akomoka ku mashanyarazi atangwa n’ingufu zisanzwe zikomoka ku masumo ziziyongera ku zindi ngo 50,000 zizabona amashanyarazi akomoka ku muyoboro utari mugari ni ukuvuga ku mirasire y’izuba.

Mu itangazo iriya Banki yasohoye haragira hati: “Byongeye aya mafaranga kandi azanafasha ingo ibihumbi 100 n’ibigo bya Leta 310 kubona ibikoresho byifashishwa mu guteka hifashishijwe ingufu zitangiza afashe no mu gushyira amatara ku mihanda ireshya na kilometero 200 yo mu mijyi yunganira Kigali”.

Ayo mafaranga atanzwe mu rwego rwo gukomeza gufasha u Rwanda kubera ko rwitaye neza mu gushyira mu bikorwa imishinga yo guha abarutuye ingufu z’amashanyarazi.

Ubushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo bwiswe EICV7 bugaragaza ko ingo zifite amashanyarazi ari 72%, muri zo 22% zigacana akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu mwaka wa 2024 ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zageze ku kigero cya 72% zivuye kuri 34% by’ingo zacanirwaga muri 2017.

Ni imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri Mata 2025.

Mu myaka irindwi ishize, ni ukuvuga 2017 kugeza 2024, ingo zo mu mijyi zifite amashanyarazi, zageze kuri 88% zivuye kuri 76%, mu gihe izo mu cyaro zifite amashanyarazi zageze kuri 65% zivuye kuri 25%.

TAGGED:AbaturageAmashanyaraziBankifeaturedIkigoIngo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umukozi Wa NAEB Arakekwaho Iyezandonke
Next Article Ingabire Agiye Gufungwa Iminsi 30 Y’Agateganyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?